Musanze: Umwana w’imyaka 8 yapfiriye mu mugezi yakiniragamo

Ababyeyi ba Iradukunda Jacques w’imyaka umunani y’amavuko bari mu gahinda gakomeye ko kubura uyu mwana wabo waguye mu mugezi wa Rwabeya mu Mudugudu wa Mubuga, Akabari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bikarangira ahasize ubuzima.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira ubwo uwo mwana yarimo akinira na bagenzi be hafi y’umugezi wa Rwabeya.
Abaturage b’aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko abo bana bari bagiye kwidagadura basimbuka mu mugezi wa Rwebeya, ariko Iradukunda ngo yanyereye yitura mu mazi akubita umutwe ku ibuye, ahita apfa ako kanya.
Nyina w’umwana wapfuye Mushimiyimana Agnes, avuga ko ari ibyago bikomeye bagize nk’umuryango cyane ko we yatekerezaga ko umwana we arimo gukinira hafi y’urugo, atari azi ko yagiye gukinira mu mugezi.
Ati: “Ni ibyago bikomeye ku muryango wacu. Natekerezaga ko ari gukina hafi y’urugo, sinari nzi ko yagiye ku mugezi. Ababyeyi dukwiye kujya dufata umwanya wo kumenya aho abana bacu bari, kugira ngo tutongera guhura n’ibi bibazo.”
Sekuru w’uyu mwana na we yashenguwe no kubura umwuzukuru. Yagize ati: “Twabuze umwana twakundaga cyane, ariko n’abandi babyeyi bakwiye gufata ibi nk’isomo. Tugomba gufata ingamba zo gukumira ko abana bakina ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu migezi cyangwa mu bishanga.”
Abaturanyi bari aho byabereye bavuga ko ari ibintu bibabaje, bagasaba ko hashyirwaho ingamba zikingira abana gukinirira hafi y’umugezi rwa Rwebeya umaze kugwamo abantu batari bake.
Umwe mu babonye ibyabaye, yagize ati: “Twari turi hafi aho, tubona abana basimbuka mu mugezi. Hashize akanya tubona umwe aguyemo, aranyerera yitura mu mazi, ariko aza gukubita umutwe ku ibuye. Twagerageje kumurokora biranga. Turasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukumira abana gukinirayo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru, ashimangira ko inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi na RIB bahise bahagera kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati: “Polisi hamwe na RIB bahise bahagera, umurambo woherezwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse. Turasaba ababyeyi kudaha abana umwanya wo gukinira ahantu hateje akaga, cyane cyane mu migezi n’ahandi h’amazi.”
Yakomeje asaba ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo ibi byago byirindwe:
Yagize ati: “Ababyeyi ni bo barinda abana mbere ya byose. Dusaba buri mubyeyi kumenya aho umwana we ari igihe cyose, no kubigisha kutajya gukinira ahantu hashobora kubagiraho ingaruka.”
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zakomeje iperereza ku buryo byagenze, naho umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara impanuka ziterwa n’abana bakinira hafi y’imigezi, ibintu ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa gufatiraho ingamba zifatika zo gukumira ibindi byago nk’ibi.
