Musanze: Umusore w’imyaka 23 afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 5

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ndayambaje Idrisa w’imyaka 23 yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza mu Karere ka Musanze.

Bivugwa ko Ndayambaje yadukiriye uyu mwana ubwo nyirakuru yari amutumye kuri santeri ngo ajye kumugurirayo ibintu byoroheje ashoboye gutwara.

Byabereye Mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararira, Umurenge wa Muhoza, uwo nyirakuru witwa Mukankuranga Janviere  w’imyaka 70, ari na we wari umutumye, akaba yamutegereje agaheba yamushaka agasanga uwo musore amuri hejuru.

Mukankuranga Janviere  yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nari ntumye umwana kuri santere kungurirayo ibintu, ndategereza ndaheba dukomeje gushakisha tumusanga mu murima duhingamo itabi dusanga rero umusore Ndayambaje amuryamye hejuru atubonye ariruka gusa yaje gufatwa ndifuza ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, wahamije ko uwo mwana yahise yihutishirizwa kwa muganga.

Yagize ati: “Iyo nkuru twayimenye ko Ndayambaje Idrisa w’imyaka 23, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 5. Kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, umwana yajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri, ubu ipererereza rirakomeje.”

SP Mwiseneza Jean Bosco avuga ko Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu guhashya abahohotera abana bangiza ahazaza habo, ndetse n’abishora mu ngeso zifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE