Musanze: Umusore na nyina bafatwanywe udupfunyika 2.520 tw’urumogi 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image
Screenshot

Umusore na nyina umubyara bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza, nyuma yo gusanganwa udupfunyika 2.520 mu nzu batuyemo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. 

Uwo mubyeyi n’umuhungu we bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi babo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025. 

Abo bakekwaho kuba mu bakwirakwiza urumogi hirya no hino mu gihugu bafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge. 

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Aba bantu, umwana na nyina, ni bo birirwa bicaye nasinze, rimwe na rimwe nyina w’uyu mwana akarwana, umusore na we bikagaragara ko yasinze. Twari dusanzwe tubakeka ariko noneho barafashwe, dushimiye Polisi y’u Rwanda.”

Undi Mubyeyi anenga cyane mugenzi we utoza umwana we kwishora mu biyobyabwenge ahamya ko ari ingeso mbi yangiza ahazaza habo.

Yagize ati: “Birababaje kubona umubyeyi aho gutoza umwana we umwuga uzamuteza imbere amushora mu biyobyabwenge. Ibi bintu biganisha habi urubyiruko n’Igihugu muri rusange, ndasaba ababyeyi gutoza abana umuco mwiza wo kwirinda ibiyobyabwenge kandi natwe tuzakomeza gutanga amakuru.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ignace Ngirabakunzi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge.

Yagize: “Abaturage ni bo bafatanyabikorwa b’ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha; ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo.”

Yavuze ko abaturage benshi bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ibiyobuabwenge, ari na yo mpamvu batazuyaza mu gutangira amakuru ku gihe. 

Ati: “By’umwihariko ibiyobyabwenge byo ni ibindi bindi kuko ari intandaro y’ibindi byaha ndetse bikatwangiriza abaturage biganjemo urubyiruko. Turasaba buri wese kubitangaho amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kubitunda, kubicuruza no kubikoresha bafatwe.”

Yongeyeho ko abishora mu gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bakwiye kumenye ko amayeri bakoresha yose yatahuwe, bityo bakaba bagirwa inama yo kubizibukira kuko batazatinda gufatwa bakabihanirwa. 

Urumogi rubarirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ubihamijwe n’urukiko ashobora no guhabwa igihano cy’igifungo kugeza kuri burundu. 

Umusore n’umubyeyi we bafatiwe mu cyuho bafite urumogi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE