Musanze: Umuforomo yafunzwe nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana biga muri Ecole des Sciences de Musanze nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri witwa Umuhire Ange Cecile.
RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu mukobwa wari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko washizemo umwuka akiri mu ivuriro (infirmerie) ry’ikigo.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho umwe mu banyamakuru bakorera hano mu Rwanda ayashyize ku rukuta rwe rwa Twitter.
Abantu batagira ingano bababajwe n’urwo rupfu, bakavuga ko habayemo uburangare bukabije cyane ko binavugwa ko umwana yasabye uruhushya bakarumwima asaba kujya kwivuriza iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bwagaragaje ko bwashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo bugira buti: “Natwe twababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano kuva ejo bikiba bari gukurikirana iki kibazo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanse bwihanganishije umuryango wabuze umwana bakundaga.
Umuforomo wafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza iherereye mu Murenge wa Muhoza, ariko abatanga ibitekerezo baravuga ko atari we wagombaga gufatwa gusa kuko n’abamwimye uruhushya bakwiye kubiryozwa.
Uyu mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yashizemo umwuka ku wa Gatandatu taliki ya 13 Gicurasi 2023.
Bivugwa ko ashobora kuba yari amaze ibyumweru hafi bibiri mu ivuriro ry’ikigo ari naho yaguye. Iby’uko yaba yapfuye byamenyekanye hashize amasaha atatu ashizemo umwuka.

Umuyobozi w’iri shuri Padiri Florent Nikwigize, yanyomoje abavuga ko uyu mwana yimwe uruhushya kandi yari amaze ibyumweru bibiri arwaye, avuga ko ku wa Kane yari yajyanywen kuvuzwa mu Mujyi wa Musanze ahitwa PROMINIBUS.
Ati: “Yari ajyiye kwivuza byoroheje kuko yavugaga ko ababara ijisho n’umutwe” Ku wa gatanu nka 20:45 Padiri avuga ko yajyiye kumwirebera muri infirimerie amubwira ko ‘ijisho ryakize ko umutwe ari wo urimo kumurya.’
Ku wa Gatandatu mu gitondo, ubwo Padiri yasomaga misa ni bwo umwana bamujyanye ku bitaro, bamuhamagara bamuhwira ko umwana yahageze yapfuye.
Padiri avuga ko andi makuru bamenye nyuma bari kumwe n’Inzego z’umutekano ari uko ku wa Gatanu nijoro uriya mwana yaguye hasi agiye ku bwiherero, mukuru we bari kumwe muri infirimerie agahamagara umuyobozi ushinzwe abanyeshuri (Animatrice) ushinzwe abarwayi akaza akamureba akabona ameze neza akabasaba gusubira kuryama muri infirmerie.
Umubyeyi ngo yabwiye Animatrice ko baza gufata uwo mwana bakajya kumuvuza mu kinyarwanda nyuma yo kubwirwa ko yaraye yituye hasi.
Haje nyina wabo ukora muri INES abonye umwana arembye cyane bamujyana ku bitaro maze abaganga basanga byarangiye, bahamagara Padiri ahageze na we atungurwa no ‘kubona umuntu bavuganaga nimugoroba byarangiye.
Padiri avuga ko bishoboka ko animatrice yagize uburangare ubwo uriya mwana yari amaze kugwa hasi.
Padiri avuga ko ibyo kuba uriya mwana yararwaye hafi ibyumweru 2 atari byo ndetse ko0 nta n’uruhushya yigeze asaba.
Mike says:
Gicurasi 16, 2023 at 1:50 amKumuta muri yombi ni ku mpamvu z’iperereza . Mu kazi gasaba gufata imyanzuro nta risque zero ibaho GUPFA k’umwana wimwe uruhushya ntibivuze burigihe ko habayemo UBURANGARE abantu ntibasigarane IJAMBO ngo yatawe muri yombi kuko mu gihe gito azafungurwa agasubira mu kazi ke ! Ntabwo umuntu buri gihe afite ububasha BWO kurinda urupfu . N’ikimenyimenyi ngaho abamupimye nibatahure icyamwishe badakekeranya twumve ! Ashobora Kandi no kuba amarozi nkuko MUTANGIYE kubyumvamo , kimwe nuko impfu zitunguranye zigirwa gutya zikaba . Habanze humvikane ko nta gikuba cyacitse .