Musanze: Polisi yafashe abagabo babiri bakoraga inzoga itemewe yitwa ‘Nzogejo’

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Nzogejo, ikanasenya uruganda rwabo rw’izo nzoga z’inkorano aho yafatiye litiro zisaga 1 300.

Byabereye mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, aho abaturage bari bamaze igihe batanga amakuru ko hari abagabo babiri bahakorera mu buryo bw’amayobera, benga ibinyobwa bidasanzwe byitwa Nzogejo.

Polisi yahise itangira iperereza, ibafatira mu bikorwa byo kubyenga ndetse ibasangana n’ibikoresho birimo isukari n’umusemburo wa Pakimaya bifashisha mu kubikora.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihungabanya ubuzima bw’ababinywa n’umutekano muri rusange.

Yagize ati: “Dushishikariza abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitemewe kuko bitujuje ubuziranenge, kandi ababikora bakagirwa inama yo kubireka. Iyo batabiretse barafatwa n’ibyo bafatanywe bikamenwa. Kenshi ababinywa ni bo biteza umutekano muke, urugomo ndetse n’amakimbirane mu miryango yabo.”

Yongeyeho ati: “Ababinyoye ubwabo baduha ubuhamya ko bibaca intege, bakabura imbaraga zo gukora, ubukene bukabugariza. Tugira inama abaturage yo kubyirinda no gutanga amakuru ku babikora.”

Umwe mu baturage bari aho ibi binyobwa byamenewe wahawe izina rya Mukamana Claudine, akaba atuye hafi y’aho abo bagabo bafatiwe, yagize ati: “Iyo abantu banyoye iyi nzoga bita Nzogejo barasinda cyane, bamwe bakarwana, abandi bakarara mu nzira. Twari tumaze kubona ko bigiye kubyara ibibazo bikomeye bihungabanya umutekano, tubibwira Polisi iraza irabatwara n’inzoga irazangiza. Turishimira uburyo yatabaye kare.”

Undi wahinduriwe izina na we akitwa Ndagijimana Jean Bosco, wo muri Gacaca, yavuze ko abaturage bari batangiye guhungabanywa n’abanywa izo nzoga.

Yagize ati: “Hari n’abatangiye guhagarika imirimo kubera iyo nzoga. Abenshi barazinywa bagata umutwe, ubwo kujya ku kazi biba bihagaze ni byiza ko Polisi yabafashe, ikanazimena.”

Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018) ivuga ko umuntu wese ukora, utunganya, ubika, ucuruza cyangwa unywa ibinyobwa byangiza ubuzima bw’abantu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na 2,000,000 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe n’amategeko hirya no hino mu gihugu, ifatanyije n’Inzego z’ibanze n’abaturage. Abatuye Musanze basabwe kujya batanga amakuru ku gihe, kugira ngo birinde ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’izo nzoga z’inkorano.

Uwanyoye Nzogejo ntacyo aba agitinya agera mu rugo akarwana
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE