Musanze: Nyange barasaba gusanirwa ikiraro kimaze imyaka 20 kibangamiye imigenderanire
Abaturage bo mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubasanira ikiraro cyashaje gihuza Imidugudu ya Gisigwa, Nyakagezi na Kiriza yo mu Kagari ka Ninda, bavuga ko giteza impanuka zidasanzwe no kubangamira ubuhahirane n’imigenderanire.
Iki kiraro cyubatswe hashize imyaka irenga 20, ibiti bicyubatse bitambitse hejuru y’umugezi wa Rwebeya byarangiritse, ku buryo ubu abahatuye bavuga ko gihangayikishije cyane kuko kimaze guteza impanuka nyinshi, harimo no gutwara ubuzima bw’abantu.
Bavuga ko abagore babiri bahaguye bagapfa, ndetse umunyonzi n’umubyeyi umwe baherutse kuhakomerekera bikomeye. Ibyo bituma abaturage basaba ubuyobozi ko hafatirwa ingamba zihutirwa.
Uwitwa Mukansanga Vestine, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyakagezi, yagize ati: “Iki kiraro cyarashaje cyane, iyo imvura iguye nta muntu ushobora kukinyuraho. Ababyeyi benshi twiyemeje kujya duherekeza abana bajya ku ishuri cyangwa kubakura ku ishuri kugira ngo tudatakaza ubuzima bwabo. Turifuza ko batwubakira ikiraro kigezweho kugira ngo dutekane.”
Ku ruhande rw’abarezi, Murekatete Claudine, umwarimu ku ishuri rya Ninda, avuga ko iki kibazo kibangamiye ireme ry’uburezi
Yagize ati: “Abana benshi basiba ishuri mu gihe cy’imvura kubera ko batabasha kwambuka. Hari n’abaza batose imyenda yabo yanduye cyane, ibitabo n’ibindi bikoresho by’ishuri byangiritse. Birababaje kubona umwana ahura n’ibyo byose kubera ikiraro cyashaje.”
Akomeza avuga ko ngo uretse impanuka, iki kiraro kibangamira n’ubuhahirane kuko ari cyo gihuza abaturage n’isoko rya Nyange ndetse n’amashuri aherereye muri ako gace.
Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iki kibazo kizwi kandi cyashyizwe muri gahunda y’ibikorwa byo gusana ibiraro mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026.
Yagize ati: “Hariya muri Nyange by’umwihariko, ku bufatanye na REMA, tugiye kuhasana kuko ubona ko hegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Tugiye kuhasura kuko cyane cyane aho abana banyura bajya kwiga, urumva ko n’ababyeyi bibasaba umwanya wo kubajyana no kubakurayo. Ibi biraro biri muri gahunda yacu yo kubisana mu gihe cya vuba.”
Abaturage bo muri Nyange bakomeza gusaba ko ibikorwa byo gusanwa byihutishwa, kugira ngo birindwe impanuka, imfu n’ibibazo by’imigenderanire bahura nabyo buri munsi, cyane mu bihe by’imvura.
