Musanze: Hoteli Muhabura yibasiwe n’inkongi yaturutse mu gikoni

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Hoteli Muhabura ihereye mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze  zimwe mu nyubako zayo zibasiwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birakongoka.

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yatewe n’inkongi yaturutse mu gice cy’igikoni igakongeza akabari, resitora, ibyumba bitanu n’ububiko.

Inkongi yazimye hitabajwe Polisi hagamijwe gutabara izindi nyubako ndetse n’abaturanyi

Umuyobozi w’iyi Hoteli (Manager) Phocas Niyitegeka, yabwiye Imvaho Nshya ko Inkongi yatangiye ahagana saa yine z’ijoro.

Yagize ati: “Ni byo koko Hoteli yacu yahuye n’ibibazo, umuriro uturuka mu gikoni, kandi imirimo yaho yari yarangiye kuko nta guteka cyangwa se ikindi cyari kigikorwa. Ibyarimo byose byahiye, inkongi y’umuriro yasatiriye, bar (akabare), resitora n’ahandi, mbese twahuye n’ikibazo gikomeye, gusa ubungubu amaso tuyahanze ubwishingizi.”

Uyu muyobozi avuga ko mu by’ukuri batazi icyateye iyi nkongi, ariko ngo haracyashakishwa impamvu yaba yabiteye.

Umwe mu baturage babonye ibi birimo kuba cyane ko yari yagiye kuhashaka amafunguro yitwa Hafashimana Emile.

Yagize ati: “Twabonye ikigo cyose cyuzuye umwotsi kandi uremereye cyane twe twaketse ko ari ikibunda kibuditse gutyo gusa ariko tuza kumva umwuka uremereye kandi unuka, tujya kureba dusanga harimo gushya. Ubwo abafite imodoka bazihungishije ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ni ryo ryatabaye natwe ntituzi icyabiteye.”

Kuba iyi Hoteli Muhabura yahuye n’inkongi y’Umuriro bishimangirwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza ko intandaro y’iyi nkongi itaramenyekana.

Yagize ati: “Ni byo koko Hoteli Muhabura yahuye n’inkongi y’umuriro ariko kugeza ubu ntituramenya neza icyayiteye, hatangiye iperereza  ndetse haracyabarurwa ibyangirikiyemo, icyakozwe cy’ibanze ni ukugaharika iyo nkongi.”

Umuvugizi mu butumwa bwe asaba abaturage  ukwirinda ikintu icyo ari cyo cyateza impanuka nk’iriya kuko itwara ubuzima bw’ibintu n’abantu ndetse igateza igihombo.

Hotel Muhabura ni imwe mu mahoteli yubatswe mbere mu Rwanda kuko yubatswe mu gihe cya gikoloni hari mu mwaka wa 1954.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE