Musanze: Gataraga bamaze imyaka 7 basiragira ku ngurane z’ibyangijwe n’ikorwa ry’umuhanda

Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 7 yose basiragira ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe mu gihe hakorwaga umuhanda Kinigi –Kabuhanga, bakaba bifuza ko bakwishyurwa.
Abo baturage bavuga ko ubwo hakorwaga umuhanda Kinigi –Kabuhanga harimo abangirijwe amashyamba, imyaka inzu n’ibindi ariko ngo kuva mu 2017 kugeza ubu nta ngurane barahabwa kandi ngo imitungo yabo yarabaruwe, ibintu basangamo kurangaranwa n’inzego bireba.
Umwe mu baturage yagize ati: “Kugeza ubu hashize imyaka 7 twishyuza ibyacu byangijwe mu ikorwa ry’umuhanda kuva mu 2017, baratubariye ariko kutwishyura ni cyo cyabaye ikibazo nkanjye nandikiye ubuyobozi bw’Akarere kugera ku Ntara ariko nta kutwishyura, nkanjye bandimo ibihumbi 360, kuba ntayahabwa rero binteza igihombo.”
Uwitwa Bazambanza yagize ati: “Ubundi bari batubwiye ngo amafaranga yacu yaraje ari kuri SACCO ya Gataraga, tugezeyo dusanga amafaranga atari yahagera tuguma mu rungabangabo gutyo, twifuza ko twakwishyurwa amafaranga y’imitungo byacu yangijwe, kandi noneho ibiciro bigasubirwamo bigendeye ku isoko ririho iki gihe kuko ibiciro byarazamutse”.
Ntabwo ari aba gusa batishyuwe amafaranga kandi barabariwe imitungo yabo kuko hari n’abandi ngo batigeza babarurirwa imitungo yabo yangiritse nyuma mu gihe imashini zakoraga umuhanda nk’inzu zasigaye ku manegeka bitewe n’imashini, aba na bo bakaba bifuza kubarurirwa imitungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko icyo kibazo bakizi ndetse barimo kugikurikirana kugira ngo abo baturage babe bakwishyurwa ibyabo byangijwe, ariko abifuza kubarirwa imitungo yabo kuri ubu ngo harimo ibigishidikanywaho.
Yagize ati: “Ikibazo turakizi twoherejeyo abo bireba mu nshingano zabo kugira ngo barebe impamvu batishyurwa, ikindi rero abavuga ko babarurirwa imitungo yabo nyuma y’imyaka 7 na byo tuzajya kubireba koko turebe niba muri iyi myaka 7 ibyabo byangiritse byaratewe n’ikorwa ry’umuhanda Kinigi-Kabuhanga.”
Abaturage bishyuza ibyabo bavuga ko bagera kuri 104, bakaba bavuga ko uko bagiye bakererwa kwishyurwa byadindije iterambere ryabo.