Musanze: Biyemeje kubyutsa umuziki urimo amatsinda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bahamya ko nubwo umuziki w’uyu munsi uryoshye ariko nta byishimo ukibaha nkuko byagendaga mbere, kubera ko nta matsinda y’umuziki akirangwa mu Rwanda.

Ubwo umuziki w’u Rwanda watangiraga kwiyubaka no gutera imbere, hagiye hagaragara amatsinda yakanyujijeho akanatanga ibyishimo ku buryo abenshi bakizirikana ibihe by’umuziki bahawe n’amatsinda.

Amwe muri yo ni nka The Brothers, Kigali Boys (KGB), Urban boyz, Dream Boys, Charly na Nina n’ayandi.

Uretse kuririmba ayo matsinda yarahanganaga kugira ngo arusheho kumenyakana ku buryo byaryoheraga abakunzi b’umuziki.

Bamwe mu rubyiruko rutozwa rukanazamurirwa impano y’ubuhanzi mu kigo cy’urubyiruko cya Musanze, batangarije Imvaho Nshya ko ibihe by’umuziki byarimo ayo matsinda byabaga biryoshye kurusha ibihe by’umuziki w’uyu munsi.

Irakoze Kenny ati: “Kuba mu itsinda byari byiza kubera ko hari ukuntu bajyaga kwandika indirimbo umwe akandika ibye undi ibye babishyira mu ndirimbo ukumva ni byiza biryoheye amatwi. None ubu barajya kuririmba ugasanga n’indirimbo zidafite aho ziva n’aho zijya njye nakundaga Urban Boyz”.

Umuhoza Clarisse ati: “Amatsinda turayakumbuye kubera ko yaduhaga vibes (ibyishimo), nkiyo wabonaga Dream Boys bahanganye na Urban Boyz, noneho ufite nk’inshuti yawe mudafana itsinda rimwe wasangaga namwe muhanganye kandi mugahora muhanganye mu buryo bwo gufana bityo bikaduha ibyishimo bisendereye.”

Biyemeje kongera kuryoshya umuziki bakora amatsinda

Aba bombi ngo kuri ubu barimo kuzamura impano bafite mu muziki bakaba bumva bagomba kugarura amatsinda, ku buryo bagomba kugarura ibyishimo mu muziki nk’uko byahoze aho bamwe bakoze iryitwa ‘Double M’ kugira ngo bafashanye kugarura ibyo byishimo by’abakunzi b’umuziki.

Amwe muri ayo matsinda yatandukanye bikababaza benshi kandi bakaba n’uyu munsi bakiyakumbura ni The Brothers, KGB (Kigali boyz), UTP Soldiers, Urban Boyz, Dream Boyz, TNP n’ayandi.

Uretse abiga umuziki muri icyo kigo hagaragaramo urubyiruko rufashwa rukanigishwa gushaka akazi hifashishijwe amahirwe ari ku isoko ry’umurimo, abafasha gushyira mu bikorwa imyuga yabo no kuyibyaza umusaruro irimo kudoda no gukora intebe, kuzamura impano zirimo kubyina, ubusizi, gukina filime, kuririmba na siporo bakanahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere byose bigamije kurinda urubyiruko kwishora mu ngeso mbi.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, Rwigamba Aimable, avuga ko yishimira kubona urubyiruko rubagana.

Ati: “Nishimira cyane kubona urubyiruko ruza rutugana kandi bamwe buriya bakururwa no kumva abacuranga bahagera yabona hari abadoda nawe agasaba ati mwanyigishije kudoda. Nk’ubu ababyina mu itorero rya Kinyarwanda batangiye guhabwa ibiraka, urumva ko nk’uwirirwaga agendagenda atagira akazi yabonye icyo akora kandi kimwinjiriza.”

Uyu muyobozi avuga ko urubyiruko rufashirizwa muri icyo kigo rukwiye kumenya ko icy’ingenzi ari ukubyaza ayo mahirwe umusaruro, bakagira intego, bakiga, bakamenya uburyo bazafasha barumuna babo bazaza nyuma.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze Rwigamba Aimable yasabye uruburuko Kubyaza umusaruro amahirwe bakibonamo
Bamwe mu rubyiruko rufashwa kuzamura impano y’ubuhanzi harimo n’abafite abana
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE