Musanze: Beto zo ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze nyuma y’amezi 10 insinga zirashinyitse

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abagana n’abakoresha isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ahazwi nka Kariyeri, higanjemo abanyamaguru n’abanyabiziga bavuga ko babangamiwe n’iyangirika rya beto igana muri iryo soko, kuko insinga zishinyitse, bagasaba inzego bireba ko yakubakwa.

Abo baturage bavuga ko kubera ko beto zifundikiye imiferege zarahindutse insinga gusa kuko zakozwe mu buryo butanoze zitamaze kabiri aho ngo na moto inyuraho ikarigita ku buryo kuri ubu za beto ari zo zisigaye zishinze, ibintu bibatera impungenge cyane nko mu masaha ya nimugoroba ngo kuko hari abagonga izi ferabeto.

Umwe mu bavuganye na Imvaho Nshya Musabyimana Didacienne ucuruza imbuto muri iri soko yagize ati: “Ibi byuma bihagaze imbere y’iri soko kubera imiferege yangiritse, ibi biterwa n’uko baba barashyize sima nke muri izo beto ku buryo imodoka iyo inyuzeho ije gupakurura cyangwa gupakira amapine ahita arigita; twifuza ko bakubaka iyo miferege mu buryo burambye.”

Nsengimana Emmanuel yagize ati: “Igihe cy’umugoroba nko mu bihe umuriro ubuzeho gato bamwe bagwa muri ibi byobo bitagira beto, abandi bagonga biriya biferabeto bishinyitse, hari umwe mu baturage bo mu Kinigi uherutse kuvunikira muri ibi bisimu kubera kwibeshya ku manywa ariko nabwo yahungaga imodoka.”

Umwe mu batwara moto mu mujyi wa Musanze, ukunze kujyana no kuvana abagenzi ku isoko rya kariyeri, avuga ko na bo hari ubwo bajya bagwamo na moto.

Abamotari babangamiwe n’insinga zomuri beto zipfundikiye ku miferege zishinyitse

Yagize ati: “Kubaka nabi iyo miferege byatumye zisenyuka vuba, kuko iri soko baritashye muri Kamena 2024, ubwo si amezi 10 none imiferege yarashize, uretse no kuba abagenzi bagwamo natwe abamotari tujya tugwamo nko mu gihe urimo guha mugenzi wawe inzira, twifuza ko ba rwiyemezamirimo bajya bakoresha ibikoresho birambye.”

Kuba iyo miferege yo ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze riteza ikibazo n’impungenge bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse, ariko ngo mu minsi iri imbere iyo miferege izaba imaze gusanwa.

Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cy’imiferege y’imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, Akarere karakizi ndetse ubu rwiyemezamirimo twarangije kuvugana na we ku buryo mu kwezi gutaha kwa Gicurasi navuga ko imirimo izaba irimbanyije, kuko ibisabwa byose byarangije kuboneka.”

Isoko ry’ibiribwa rya Musanze ryuzuye ritwaye miliyari zisaga 6 z’amafaranga y’u Rwanda, rifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bibiri ryafunguye imiryango muri Kamena 2024.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 17, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE