Musanze: Baterwa ipfunwe n’abagore basinda bakarara ku nzira

Mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, bamwe mu bagore bababazwa n’imyitwarire ya bagenzi babo babyukira mu tubari, bagatakaza icyubahiro n’umuco nyarwanda bitewe n’ubusinzi butuma barara ku nzira.
Aba bagore bavuga ko hari bagenzi babo banywa urwagwa n’ibigage kuva mu gitondo kugeza ijoro ryose, bakarara ku nzira cyangwa bagacyurwa n’abandi, rimwe na rimwe basinziriye aho inzoga zabaganjirije.
Bavuga ko iyo myitwarire itesha agaciro umugore, ikanateza ingorane nyinshi mu muryango harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uburere buke bw’abana, n’amakimbirane mu ngo.
Umwe mu bagore wo muri uyu Murenge wa Muko yagize ati: “Hano iwacu dufite ikibazo gikomeye cy’abagore babyukira mu tubari bakageza nimugoroba, bagataha basinze cyangwa se ntibanabone uko bataha. Iyo inzoga zibazahaje baryama ku nzira, abandi bakabatwara mu maboko babateruye ibintu bidutera isoni ndetse bikadutesha n’agaciro nk’abagore b’Abanyarwandakazi.”
Undi mubyeyi witwa Marembo Didacienne wo mu Kagari ka Cyivugiza yunze mu rye ati: “Ubundi umugore afite agaciro gakomeye mu muryango no mu gihugu, ariko hari bagenzi bacu babaye nk’abataye umuco. Hari uherutse gufatwa ku ngufu kubera ko yari yasinze bikabije, nta bushobozi bwo kwirwanaho afite. Ibi bitera ihungabana, kandi bigaragaza isura mbi y’umugore n’umuryango we.”
Yongeraho ko abana b’abagore bateye gutyo usanga barabuze uburere, baragwingiye, abandi bakabura urukundo rwa kibyeyi kuko ababyeyi babo baba bari mu nzoga aho kuba mu rugo.
Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Muko bavuga ko bacecetse mu ngo zabo kubera ubusinzi bw’abagore babo.
Mupenzi Egide, yagize ati: “Ubu umugabo ntiyahirahira ngo avuge ku nshingano z’urugo, kuko iyo abikoze bihita bifatwa nk’ihohoterwa. Kuri ubu twafashe icyemezo ko umugabo atinya gutaha atinze, ngo atabazwa n’umugore wari mu kabari kuva mu gitondo n iba yatekeye abana cyangwa se yise ku matungo. Twahisemo kwinumira, ariko birababaje.”
Yongeraho ko umugore ukwiye kuba isoko y’amahoro mu rugo, akaba umutima w’urugo, ariko ubusinzi buramuhindura ubwo bukaba bubaye intandaro y’amakimbirane.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko ubusinzi ari ikibazo ari ikibazo gikomeye ku buzima bwa muntu, ngo ariko iyo umugore aguye muri iyo ngeso bigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku muryango we n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Nta Munyarwanda ukwiye kurangwa n’ubusinzi, cyane ko budindiza iterambere. Umugore ni umubyeyi, ni inkingi y’umuryango. Iyo yasinze, ahungabanya byose abana, umugabo, n’umuryango wose. Tugiye gukomeza ibiganiro n’abaturage kugira ngo dufatanye guca iyi ngeso mbi yadutse, dushyire imbere umuco n’uburere.”
Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange (2018) mu ngingo ya 265 rivuga ko umuntu wese usinda mu ruhame ku buryo buteye inkeke cyangwa bukabangamira ituze rusange ahanishwa igihano giteganywa n’amategeko igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mwaka 1, n’ihazabu y’amafaranga yari hagati ya 20.000 by’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni imwe (bitewe n’ingaruka).

Olivier says:
Kamena 19, 2025 at 7:54 pmNibisubireho pe bihagaciro nkaba nyarwanda kazi.ðŸ‘ðŸ»