Musanze: Baterwa ipfunwe no kwakirirwa mu biro by’Umurenge bishaje

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagana ibiro by’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ibikorwa remezo bishaje, birimo inyubako y’ibiro by’Umurenge n’ubwiherero bwaho kuko  bituma babona serivisi mbi.

Iyo ukigera ku Biro by’Umurenge icyo ubona bwa mbere ni uko inyubako zaho zishaje cyane ku buryo amabati yazanye umugese, amababi y’ibiti yaguye hejuru n’ibikuta bigaragara ko byubatswe kera cyane bitavugururwa.

Ubwiherero bigaragara ko bushaje cyane kandi usanganirwa n’umunuko; n’inkuta ubwazo zariyashije ku buryo bamwe mu bagana ku Murenge baterwa impungenge n’uko zishobora kubagwira.

Kanani Eric, umwe mu baturage bakenera serivisi kuri uwo Murenge, yavuze ko uretse kuba ibyo biro bitakijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu, ari na bito cyane ku buryo mu gihe cy’imvura usanga abaturage n’abayobozi bihindira mu byumba bike bihari na byo bigahita byuzura.

Yagize ati: “Kuba rero nta nyubako ziri hano mu buryo buhagije, ubuto bw’aho butuma n’iyo ugiye kwaka serivisi n’amabanga yawe ubwira umuyobozi abandi bayajyana. Rwose ubuyobozi nibukoreshe uko bushoboye buvugurure izi nyubako tujye duhabwa serivisi mu mutuzo kandi ahantu heza”.

Nyuma yo gusaba inyubako nshya, abaturage ntibabura no gusaba ubuyobozi kubashakira ubwiherero bujyanye n’igihe kandi butanga umutekano ku Murenge.

Nzirorera Martin wo mu Kagari ka Karwasa, yagize ati: “Mbona ubwiherero bwo ku Murenge wacu buzadukururira ibiza. Na we se uze kureba uburyo bumeze, ibikuta byarangiritse ku buryo byasataguritse dufite impungenge ko tuzagwamo.”

Akomeza avuga ko hari abahitamo kujya kwiherera mu ngo z’abaturiye Ibiro by’Umurenge, bityo bakaba babona kutagira ubugezweho bwagenewe abaza kuhaka serivisi na yo ari serivisi mbi bahabwa.

Ati: “None se umunsi umuturage yagiye muri buriya bwiherero urukuta rukamugwira bazabyisobanura gute? Niba badusaba kugira isuku mu ngo iwacu na bo nibajye baba intangarugero bakorere ahantu heza bagire ubwiherero bwujuje ibyangombwa.”

Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yabwiye Imvaho Nshya ko kuba inyubako zishaje n’ubwiherero bukaba bitera ikibazo abagana uyu Murenge, na bo babibona nk’ikibazo ariko ngo nta bushobozi bafite bwo kuba bagikemura kuko Umurenge nta ngengo y’Imari ugira.   

Yagize ati: “Ni byo koko dukorera mu nyubako zishaje ku buryo n’ejobundi kubera imvura twaguriyeho andi mabati mu rwego navuga nko gutera ibiraka. Ibi rero Akarere karabizi ko dukorera mu nyubako zidashobotse, kandi nta ngengo y’imari Umurenge ugira. Ku byerekeye ubwiherero bushake nta bushobozi dufite bwo kuba twakubaka ubundi gusa ibyo dushoboye gukosora twabikosora ngira ngo koko namwe mwabonye ko bushaje ari amabati n’ibindi, turakomeza tuganire n’Akarere turebe icyakorwa”.

Nubwo Umurenge wa Gacaca uteganya kuba wavugurura inyubako ukoreramo, ubuyobozi buvuga ko nta n’isambu ihari yo kuba bwakwaguriramo inyubako, bityo ngo bikwiye gutekerezwaho n’inzego bireba.

Ibikuta by’ubwiherero byariyashije
Umuyobozi w’Umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimable

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE