Musanze: Basabwe kwirinda kurema amatsinda akurura amacakubiri

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bibukijwe kwirinda kurema no gutekereza amatsinda ashobora gukurura amacakubiri no kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buvuga ko ibyo bishobora guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside  nk’uko byashimangiwe mu itangizwa ry’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994, mu murenge wa Busogo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yashimangiye ko mu mateka ya Jenoside zabayeho byagaragaye ko kugira ngo ishyirwe mu bikorwa ihera ku gatsiko k’abantu bake binjiza mu bandi ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura.

Yavuze ko amatsinda asenya Ubumwe bw’Abanyarwanda yigeze kumvikana mu Ntara y’Amajyaruguru mu bihe byashize, yabasabye kwirinda guha urwaho  icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda Igihugu cyubakiyeho.

Yagize ati: “Byaragaragaye ko kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa byatangiriye ku gatsiko k’abantu bake bagenda barema amatsinda agamije kurimbura bamwe mu ba nyarwanda, aha rero ndasaba abanyamusanze kwibuka twiyubaka twirinda ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazongera kubaho.”

Yakomeje agira ati: “Dufatanye kwiyubaka buri wese yumve ko mugenzi we ari urugingo rwe dusigasire ubumwe bwacu”.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze Fidele Karemanzira, na we ashimangira ko amatsinda ari muri bimwe   mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Busogo ahahoze ari Komini Nkuri.

Yatanze urugero rwa Politiki y’Akazu yimakajwe muri uwo Murenge no mu bindi bice byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Muri Busogo ho habarizwaga irindi tsinda ryitwaga “Amahindure”.

Yagize ati: “Ndasaba Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe hirindwa amacakubiri. Ibi bintu bitangizwa n’umucurabwenge umwe akarema itsinda kugeza ubwo bisakara ahantu henshi mu gihugu. Nka hano muri  Busogo yari indiri y’Akazu gakomeye n’umutwe wiyise Amahindure, aya matsinda agaterwa ingufu  n’uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Joseph Nzirorera wari n’Umuyobozi wa MRND yagize uruhare runini mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abaturage b’i Musanze na bo bashimangira ko amacakubiri ari kimwe mu bireme umwiryane mu baturage.

Kanziga Denise, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko n’abakoraga Jenosode igiye yakorerwaga Abatutsi babaga bibumbiye mu matsinda anyuranye ariko intego ari imwe.

Yemeje ko bo biyemeje kurwanya abo bose bafite uwo mutima wa kinyamaswa.

Yagize ati: “Hari bamwe mu Banyarwanda biremyemo amatsinda bica abantu urw’agashinyaguro abandi barebera, twebwe rero nk’ababyeyi twiyemeje gutoza abana bacu umutima ukunda u Rwanda. Twiyemeje gusigasira no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda ndetse no ku Isi.”

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo, ahashyinguye abasaga 400 bishwe icyo gihe.

Amwe mu mateka yagarutsweho kuri uwo munsi ni ay’ahahoze ariKomini Nkuri harokotse Umututsi umwe gusa kuko abandi babashije kurokoka bahakomoka ni abari barahunze mbere banyuze iy’ibirunga berekeza muri Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE