Musanze: Amapoto ageza amashanyarazi mu Mirenge 2 amaze imyaka 3 arambitse hasi

Abaturage bo mu Murenge wa Muko n’igice cy’Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, batewe inkeke n’uko amapoto amaze imyaka arambitse ku muhanda ashobora kwangirika batarabona umuriro w’amashanyarazi.
Abo baturage bavuga ko icyizere cyari cyose mu mwaka wa 2022 ubwo babonaga imodoka zitunda ayo mapoto, kuko babonye ko kuva mu icuraburindi bitakiri inzozi kuri bo.
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu, aba baturage bavuga ko icyizere cyongeye kuyoyoka kuko bategereje abaza gushinga amapoto no gushyiraho insinga z’amashanharazi baraheba.
Barifuza ko ariya mapoto yakoreshwa icyo yagenewe, aho kugira ngo ay’ibiti azaborere ku muhanda na ho ay’ibyuma yicwe n’umugese.
Impuguke mu gukwirakwiza amashanyarazi zivugako ipoto y’igiti ishobora kumara imyaka 25 mu butaka iyo ishinze, ariko iyo irambitse ishobora guhita ibora kuko amazi yinjiramo mu buryo bworoshye mu gihe n’izuba ribura uko ryinjiramo ngo rikamure ayo mazi.
Kuba ipoto y’igiti irambitse ku butaka kandi, bishobora gutanga icyuho cyo kuribwa n’umuswa bigatuma akamaro kayo karangirira aho.
Abaturage Imvaho Nshya yasuye ni abo mu Kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko, bagaragaza intimba baterwa no kubona amapoto arambitse ku nzira kandi bari mu kizima.
Umwe muri bo wo mu Mudugudu wa Nyagasambu, yagize ati: “REG yaraje irunda hano amapoto, none agiye kuzabora adakoze ibyo yagenewe kuko arimo ibiti. Kuba rero twarizejwe umuriro ntituwubone byatumye duhindura imitekerereze kuko bamwe bahombye nyuma y’uko bahise bagura za televiziyo zikaba zishaje nta kuzireba.”
Akomeza agaragaza ingaruka zo kuba batagira amashanyarazi mu ngo zabo, kuko bidindiza iterambere mdetse na telefoni zabo zikaba zibagora kujya kuzishakira umuriro aho bawufite.
Yongeyeho ati: “Kuba tugikioresha peteroli na buji urumva twaheze inyuma mu iterambere; twifuza ko baduha amashanyarazi, kandi ariya mapoto akava mu nzira kuko asigaye atubuza gutambuka.”
Uwahawe izina rya Habimana Anicet, na we yagize ati: “Usibye no kuba hari amapoto arambitse mu nzira agiye kumara imyaka 3, tubabazwa nanone n’andi bashinze bakigendera.”
Na we ashimangira ko kuba nta mashanyarazi barabona bituma bakigura amabuye ya radiyo, abana ntibabone uko basubira mu byo byo biga nimugoroba, bakaba bagikora ingendo ndende bajya kwiyogoshesha n’ibinsi.
Ati: “Nk’ubu telefone iyo ishizemo umuriro ntegereza kuzajya mu Murenge wa Kimonyi gucaginga, nkakoresha iminota 30 ngetegereza n’indi saha ngezeyo.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, Batangana Regis, yemeza ko impungenge z’aba baturage zifite ishingiro akemeza ko byatewe n’uko kuri ubu bafite ikibazo cy’ibikoresho bifasha gukwirakwiza amashanyarazi.
Yijeje ko mu minsi mike iki kibazo kiraza kubonerwa umuti.
Yagize ati: “Iki kibazo kizabonerwa umuti muri Kamena 2025, kuko byose byatewe n’uko ibikoresho byabanje kubura. Twabanje kugira ikibazo cy’ibura rya konteri none zo zarabonetse, ubu rero hasigaye ikibazo cy’insinga na zo muri icyo gihe zizaba zabonetse. Ndabizeza ko rwose Kamena y’uyu mwaka izasiga bacana.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi kuko hari umushinga urimo gukurikiranwa ugomba gukwirakwiza amashanyarazi mu Murenge wa Muko na Kimonyi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iteramberery’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko mu byadindije uyu mushinga harimo n’ibiza.
Yagize ati: “Kubera ko hari abaturage bakuwe mu manegeka kandi ayo mashanyarazi ari bo yagombaga kuhasanga, byatumye imiyoboro isenywa amapoto arambikwa hasi kugira ngo azakoreshwe n’ubundi aho hafi hari umushinga uri kuhakorwa. Uyu mushinga ni uwa RUEAP”.
Akomeza avuga ko umushinga ugeze ku kigero cya 80%, kugeza ubu amapoto akaba ahari na “transformers”.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2) iteganya ko bitarenze mu 2029

Gah ingo zose mu gihugu zizaba zicana umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100%.