Musanze: Agakiriro kubatswe mu Mudugudu w’Icyitegererezo kamaze imyaka 8 kadakora

Agakiriro kubatswe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu uherereye mu Kagari ka Rungu, mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze kamaze imyaka umunani kadakora kubera kuva kubakwa nta kintu na kimwe kirebana na ko kirahakandagira.
Abatuye muri uwo Mudugudu no hanze yawo bavuga ko ako gakiriro kahindutse umusaka kuko kamaze imyaka umunani yose nta rubaho rurahakandagira, cyangwa imishanini zibaza, ndetse ngo nta n’amashanyarazi yari yagezwamo uretse insinga gusa.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu watujwemo imiryango 60, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe, harimo n’ayagiye ku bikorwa remezo birimo n’ako gakiriro, isoko, ikigo nderabuzima n’ibindi.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Gataraga rwinubira ko muri iyo myaka ishize amahirwe bari biteze muri ako gakiriro yabanyuze mu mitwe y’intoki.
Muri ayo mahirwe bari biteze harimo kwiga no kwimenyereza umurimo, gukirigita ifaranga kubera ibyo bakora ndetse no kugira uruhare mu iterambe ry’Igihugu.
Abatuye muri uyu Mudugudu yemwe n’abahagenda bavuga ko baterwa akababaro no kuba Leta yarashoye amafaranga kuri kariya gakiriro ariko ngo kakaba kagiye gusaza ntacyo kamariye abaturage.
Habiyambere Jean Damascene wo muri aka Kagari ka Rungu, yagize ati: “Aka gakiriro bubatse hano ntacyo kamaze, amafaranga Leta yashoye hano aratubabaza cyane. Tekereza imyaka 8 yose igiye kuzura nta rubaho rwari rwagera hano, nta mashini, nta muriro, gusa bazanye insinga gusa. Mbese ni umurimbo njye mbona hano, nibazane ibikoresho nkenerwa aka gakiriro tukabyaze umusaruro.”
Sibomahirwe Shaban na we yavuze ko kuba aka gakiriro katarigeze gafungura imiryango bibadindiza mu iterambere, bagakomeza kugira urubyiruko rwinshi rw’abashomeri kandi bari bahawe amahirwe yo kubwikuramo.

Yagize ati: “Urubyiruko rwabashije kugira amahirwe yo kwiga imyuga rwakomeje kwangara, kandi ahageze agakiriro iterambere riba ryaje. Ubu dukora ingendo ndende tujya koza no kubajijsha imbaho zacu mu Byangabo. Kugira ngo umuntu ajye gusudiza urugi ni ukujya mu Mujyi wa Musanze.”
Yongeyeho ko kubera kubura icyo bakora, abenshi mu rubyiruko birirwa bakina urusimbi, abandi banze kwiba birirwa bakora akazi kabahemba make nko kuragira inka z’abandi kandi bakabaye bakorera agatubutse muri ako gakiriro.
Ati: “Rwose Leta nisubize amaso inyuma, aka gakiriro gakoreshwe ibyo yagateguriye.”
Abasore bo mu Kagari ka Rungu bemeza ko baramutse babonye agakiriro gafunguye imiryango, amahirwe menshi yafunguka mu Murenge wa Gataraga kubera ko n’inzu zubatswe n’abashoramari hafi y’Umudugudu zarushaho kubyazwa umusaruro.
Yagize ati: “Agakiriro ni iterambere mu buryo bwinshi, hari za resitora ziba zikenewe hafi hafi aho, amacumbi n’ibindi. Ubu rero turimo turahomba ku mpande zose nta kazi nta n’ishoramari turimo gukora kandi twari turyiteze”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko bibabaje kuba ako gakiriro kamaze iyo myaka yose kadakora ariko ngo bagiye kuganira n’inzego bireba kugira ngo bamenye impamvu kadakora ikemurwe.
Yavuze ko nk’Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze atarabona amahirwe yo gusura uwo Mudugudu ngo amenye n’ikibazo gihari, ariko yiteguye kuhasura vuba.
Yavuze kandi ko hari ubwo “ibikorwa bimwe biba byarakozwe ugasanga yenda aho byashyizwe hatari harakozwe inyigo yimbitse” y’uburyo igikorwa remezo kihagejejwe cyatanga umusaruro mu buryo bufatika.
Ati: “Ibyo rero ni ibintu bisaba kubanza kuhagera umenye ngo bimeze gute, umenye n’icyo igikorwa bazanye aho icyo cyari kigamije gukemura. Nk’uko hari ubwo igikorwa kiza ntibagikorere ubukangurambaga ngo kimenyekane, tugiye kuhasura turebe ikibazo.”
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu watujwemo imiryango 40 y’abatishoboye ku ikubitiro mu mwaka wa 2017, nyuma y’umwaka n’igice hatuzwamo indi miryango 20.

