Musanze: Abateruzi basaga 50 bafashwe bajyanwa mu kigo ngororamuco

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Insoresore zizwi ku izina ry’Abateruzi ziterurana abantu n’ibyabo muri Gare ya Musanze mu Karere ka Musanze zatangiye gutabwa muri yombi aho 50 bajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi, ku bufatanye bw’ubuyobozi bwa Gare na Polisi y’u Rwanda. 

Ni nyuma y’uko Imvaho Nshya yasuye iyo gare igasangamo Abateruzi bateruranaga imitwaro na bene yo babaga baje gutega imodoka.

Ubuyobozi bwa Gare bwumvise agahinda n’imvune by’abahagana bwemeza ko bugiye kugihagurukira, none imvugo yabaye ingiro.

Umuyobozi wa Gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent, avuga ko byari bibabaje kugera ubwo umugenzi cyangwa se uwagana iyo gare yiganyira kubera insoresore ziyise Abateruzi uretse ko ngo atanabazi, abafata nk’inzererezi.

Yagize ati: “Ziriya nsoresore njye buriya mbafata nk’inzererezi, kuko buriya mu igenzura twakoze abasaga 50 nta bya ngombwa bagiraga bya kompanyi bakorera, bari nk’abajura muri rusange. Kugeza ubu rero abo bose bafashwe muri iyi gare batagira ikigo tuzi hano bakorera, ku bufatanye na Polisi ubu bari mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi, n’undi wese uzaza akiha guhungabanya umutekano wa gare n’umugenzi amenye ko azabiryozwa.”

Rwamuhizi akomeza avuga ko hafashwe ingamba ko buri kompanyi yose ikorera muri Gare ya Musanze, isabwa gukora urutonde rw’abakozi bayo igashyikirizwa ubuyobozi bwa Gare, kandi buri mukozi akagira ikarita y’akazi n’ibyangombwa biranga uwo mukozi kandi ko uzarenga kuri ibyo azabihanirwa.

Umuyobozi wa Gare Musanze Rwamuhizi Innocent

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’Imvaho Nshya muri iyi Gare ya Musanze na bo bashimangira ko ubuvugizi bw’itangazamakuru harimo Imvaho Nshya, bwatanze umusaruro nk’uko Ingabire Uwera Marie Grace abivuga.

Yagize ati: “Ndibuka umunsi mwazaga gukora inkuru hano byari intambara, kandi ku bwanjye numvaga aba bateruzi batazava muri iyi gare byari akavuyo, ariko ku buvugizi ndetse n’ubufatanye bwa Gare na Polisi y’u Rwanda izi nsoresore zirimo kugenda zigabanyuka turimo turinjira nta muvundo ibi bintu ni byiza cyane, itangazamakuru rijye rikomeza kutubera hafi.”

 Habimana Justin we asanga buri kampani ikwiye kujya itanga ibya ngombwa ku bakozi

Yagize ati: “Ubundi uburyo bwiza ni uko buri kigo gitwara abagenzi cyajya giha buri mukozi umwenda w’akazi  n’ikarita, ngira ngo urabona ko umuntu ashobora kubaza icyo yifuza umukozi ashaka bitewe n’uko ubona hari abambaye impuzankano (uniforme) z’ibigo byabo ibi rero bivanaho akavuyo n’induru muri iyi gare, kuko ibintu byabaga hano nta handi najyaga mbibona mu gihugu kugera ubwo abakozi baterura umugenzi bakenda kumugabana, mwarakoze ku buvugizi bwanyu byatumye iki kibazo ubuyobozi bukinjiramo na Polisi.”

Gare ya Musanze ihurirwamo n’imodoka nyinshi ndetse n’abagezi bava n’abajya i Kigali, ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ari wo Cyanika na Rubavu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 25 bagana iyi gare ku munsi bashaka serivise z’ingendo n’izindi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE