Musanze: Abasenyewe n’ibiza bahawe inzu 115

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ifatanyije na Banki y’Isi yashyikirije Akarere ka Musanze inzu 115 zubakiwe abaturage basenyewe n’ibiza mu Murenge wa Musanze Akagari ka Kabazungu.

Minisitiri wa MINEMA, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yasabye abaturage bubakiwe izi nzu kuzazifata neza birinda ko zangirika.

Yaboneyeho kubasaba kurushaho kwiteza imbere kuko inzu bubakiwe ari umusingi w’iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Gufata neza inzu ni ibisanzwe, ahubwo namwe mugomba kwifata neza, mukiteza imbere mukanateza imbere Igihugu, kuko ntabwo bigomba kuba nka bya bindi iyo umuntu amenyereye ko bakunda kumuha, hari igihe avuga ngo nzahora nteze amaboko.”

Abaturage bishimiye ko bubakiwe inzu bikaba bigiye kubarinda ibibazo byo kutagira inzu bahuraga na byo.

Ati: “Perezida ugende umubwira uti, umukecuru witwa Nyirahabimana Daphorose aragushimira kuko wamuhaye inzu ubundi yajyaga avirwa, ubu yabonye inzu, akarya akaryama.”

Undi ati: “Iyi nzu kugira ngo nyibone ni Paul Kagame, ni ubu umwuka ndimo guhumeka ni we.”

Inzu 115 zubatswe kuri site ya Kabazungu, zisanze izindi zirenga 2 500 zubakiwe abasenyewe n’ibiza bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba mu cyiciro cya mbere, bakaba bazituyemo ubu.

Ni mu gihe izindi zirenga 2 000 zikirimo kubakwa mu Turere 7 twa Musanze, Burera, Rubavu, Nyabihu, Karongi, Ngororero na Rutsiro.

Abaturage barabyinira ku rukoma kuko bahawe inzu
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert yasabye abaturage gufata neza inzu bahawe no guharanira kwiteza imbere
Inzego z’Ubuyobozi zafatanyije gushyikiriza abaturage basenyewe n’ibiza inzu 115
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE