Musanze: Abamugariye ku rugamba bababajwe no kuriganywa inzu Perezida Kagame yabubakiye

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda batujwe mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri, Umurege wa Muhoza, Akarere ka Musanze, babangamiwe n’uburyo inzu bubakiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, zahawe ba rwiyemezamirimo mu buryo batazi none bakaba batakibona inyungu ziziturukaho.
Abo ni abibumbiye muriKoperative Komezubutwari bavuga ko izo nzu ari iz’ikigo bubakiwe kugira ngo kijye kibaha amafaranga yo kubateza imbere kuko hari inzu z’ubucuruzi n’imyidagaduro.
Shirumuteto Innocent ukuriye aba bamugariye ku rugamba avuga ko bamaze imyaka icyenda nta kintu babona muri izo nzu mu gihe zahawe ba rwiyemezamirimo bazibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Izi nzu twaziherewe na Perezida wacu nyuma yo kubona ko dukwiye kubaho neza dufite ibikorwa byatuzamura. Ahangaha harimo inzu nini, ivuriro rito n’izindi, tumaze kuzimurikirwa na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abamugariye ku rugamba, twajyaga tuzikodesha nibura buri muntu akabona ibihumbi 150 ku kwezi yiyongera ku yo Kagame yatugeneye nk’umushahara. None imyaka ibaye 9 inzu barazihaye ba rwiyemezamirimo byaduteye igihombo n’ubukene, kuko ntituzi aho amafaranga ava mu bukode ajya.”
Shirumuteto akomeza avuga ko kuri ubu babayeho nabi kubera ko ayo mafaranga babonaga batakibona bibadindiza kandi ngo kuba batakihacunga bituma baharenganira ntibanamenye umusaruro izo nyubako zitanga.
Yagize ati: “Ubundi iyo twakodeshaga izi nzu zose uko uzireba muri iki kigo ntitwaburaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ariko noneho byose dusa n’aho twabyambuwe. Nifuza ko iki kibazo cyacu cyasuzumwa tukabona ku nyungu, kuko gukomeza kuzireba ari icyitiriro zitunze abandi ntabwo ari byo.”
Bizimungu Karasira, umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo kuko yacitse amaboko yose ari ku rugamba, asanga ikibazo cyabo gikwiye gusuzumwa n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati: “Nacitse amaboko yombi sinshoboye guhinga mfite umugore n’abana ariko ibyaba byiza ni uko n’icyo Perezida Kagame yampaye nk’inyunganizi nakibonaho inyungu. Inzu ubu ziri mu maboko y’Akarere kandi nta kintu baduha, njye mbona rero duhomba kabiri.

Bakomeza bavuga ko bababazwa no kuba rwiyemezamirimo wahawe izo nyubako ngo azikoreremo yarashyizemo imashini agafunga akigendera, inzu zikaba nta musaruro zitanga.
Bifuza ko icyo kibazo cyabo cyagera ku Mukuru w’Igihugu akagiha umurongo, ndetse akababariza inzego bireba impamvu bambuwe uburenganzira ku nzu zabo.
Imvaho Nshya yashatse kumenya uko bigenda ngo aba bamugariye ku rugamba babe batazi amakuru y’ubukode bw’inzu bubakiwe maze ivugana na rwiyemezamirimo ufitemo Poste de Sante Urayeneza Osuald, akaba Umuvugizi w’iri vuriro ry’Ingoboka rya Susa, avuga ko amazemo imyaka 5, akoreramo kandi ko we yagiyemo muri gahunda ya Leta.
Yagize ati: “Ubundi iri vuriro riri muri gahunda ya Leta, aho nibura buri Kagari kagombye kuba gafite ivuriro riciriritse. Twagombye kuba dukorera ku Kagari ka Ruhengeri, ariko ntabwo ariko byagenze. Baraje baduha iyi nzu twe rwose mu masezerano ya za Poste de Santé ntibyemewe ko dukodesha, ndasaba ubuyobozi bw’Akarere kuganira n’aba bamugariye ku rugamba aho kugira ngo bajye bahora badukingira rimwe na rimwe mu gihe dutangiye akazi.”
Kuri iki kibazo Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Rtd. Col. Nyamurangwa Fredy, we avuga ko bahisemo kuziha Akarere kugira ngo zikoreshwe mu nyungu z’abaturage bose ngo kuko zitari zifashwe neza.
Yagize ati: “Twagiye gushyiramo Garment Ltd. nta kintu na kimwe kikiri gukorerwamo; ahubwo twabonye ko iyo nzu yari igiye kuzasambuka ikagwa. Iriya Poste de Santé ijya kuhaba kwari ugufasha abaturage batuye hariya kugira ngo bashobore kuba babona aho bivuriza.
Na ho kuba batarishyuye abarimo imyenda bazishyura amafaranga ahabwe ba nyirinzu, ariko abo bavuga ko bafite ikibazo kandi bazishyura ubukode hakurikijwe amategeko kuko bagiye batishyuwe. Ubu turimo gushaka ukuntu haba ibiganiro bagakuramo imashini zabo.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko ziriya nzu atari iz’Akarere ahubwo zahoze ari iza Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare.
Seleman Assia yagize ati: “Ziriya nzu zubakwa zari iza Komisiyo ya Demobilization ntabwo ari iz’Akarere. Nta sano rero yaza hagati y’Akarere na Komisiyo ku bukode bwa ziriya nzu ntaho bihuriye.”
Izi nzu zubatswe mu mwaka wa 2014, ariko abazubakiwe bavuga ko bazibonyeho inyungu nyuma y’umwaka umwe gusa none imyaka ibaye 9 nta nyungu abamugariye ku rugamba bazubakiwe babonamo.
Koperative y’Abamugariye ku Rugamba ifite abanyamuryango 10 bafite ubumuga butandukanye uhereye ku kutabona n’ubumuga bw’ingingo batakarije ku rugerero.


