Musanze: Abagore bongeye kubyarira mu ngo nyuma y’ifungwa ry’ivuriro rya Nyagisozi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 18, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo cyane abo mu Kagari ka Nyagisozi munsi y’ibirunga, bavuga ko nyuma y’aho ivuriro ry’ingoboka bari begerejwe rifungiye imiryango, abagore bongeye kubyarira ku nzira, ababuze uko babigenza bakabyarira mu ngo zabo.

Iryo vuriro ry’ingoboka rya Nyagisozi, abaturage bavuga ko bakimara kuribona bahise bishima kuko ryari rije kubavuna amaguru, cyane kubonera serivise zo kubyarira hafi kandi mu buryo bwihuse.

Nsengiyumva Chadrac wo mu Kagari ka Nyagisozi yagize ati: “Hano ku biro by’Akagari kacu bari bahazanye ivuriro ry’ingoboka, twumva ko turuhutse, ariko ntibyaciye kabiri twumva ngo nta muganga ukihagera amezi abaye atatu, ntabwo twari tugikora ingendo ndende turi mu mujishi duhetse ababyeyi tujya ku kigo nderabuzima cya Byangabo, aho twagendaga twisenura ku mabuye, twifuza ko niba harimo ibibazo byakemuka tukongera kuvurizwa hafi”.

Nyirahabineza Marita ni umwe mu babyeyi baherutse guhura n’ikibazo bamujyanye ku kigo Nderabuzima cya Byangabo, abyarira mu nzira.

Yagize ati: “Inda yamfashe mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abagabo bacu baba bakiri mu mayira, aho banshyiriye mu ngobyi kubera urugendo rurerure inda iranzahaza mbyarira ku rugendo, ubwo se ugira ngo iyo abagabo bataba intwari ngo banjyane mu rugo rwari aho ku nzira mba ntarabyariye mu muhanda?”.

Uyu mugore akomeza avuga ko ngo nyuma y’aho bamenye ko ivuriro ryafunze ubu hari abahisemo kujya babyarira mu ngo

Yagize ati: “Yewe iyo tubonye bugorobye hari bamwe mu bagore baruma gihwa Imana igatabara kuko ntawajya kwirirwa yanamye ku gasi abagore aho bamuzenguruka n’ibitenge buri wese amureba kandi bitera ipfunwe ko bazajya bakunegura, kuko ntabwo umuturage agira ibanga nka muganga, batugarurire ivuriro kuko twasubiye kubyara mu buryo bwa gakondo ku karago, ni ibintu bitugora rero.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald yemeza ko koko iryo vuriro ryafunze

Yagize ati: “Ni byo koko ivuriro ry’ingoboka rya Nyagisozi ryafunze imiryango kubera ko rwiyemezamirimo twarihaye atubahirije ibisabwa, ubu rero turimo kureba uburyo iki kibazo cyakemuka, abaturage birinde kurembera mu ngo mu gihe hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo.”

Akarere ka Musanze kugeza ubu gafite amavuriro y’ingoboka (poste de santé) asaga  30 n’ibigo nderabuzima 16.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 18, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE