Muri gahunda nzamurabushobozi imbaraga zizashyirwa mu mibare itsindwa kuri 27%

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Mu mashuri abanza, abanyeshuri batsinda imibare ku kigero gito, cya 27%, ibyo bikaba bitanga umukoro ko muri gahunda nzamurabushobozi hazitabwa ku isomo ry’imibare.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri 2024/25.

Yagize ati: ” 27% ni bo batsinze imibare mu mashuri abanza, urumva ko atari imibare ishimishije, ni nacyo gituma navuze ko muri gahunda nzamurabushobozi imbaraga zizashyirwa mu mibare”.

Yakomeje agaragara kandi ko bijya gusa nuko mu cyiciro rusange, isomo ry’Ubugenge naryo rijya kuba mu cyiciro kimwe cy’imitsindire mu isomo ry’imibare.

Ati: “Uburyo abanyeshuri bakoze mu Bugenge mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hatsinze 27,55% ukabona bigiye kungana n’abatsinze mu mashuri abanza mu mibare.”

Yanakomoje ku mitsindire mu mashuri ya Leta n’ayigenga, atsinda kurusha aya Leta , ariko ko hari intambwe igenda iterwa.

Ati: “Imikorere y’ibigo bya Leta ugereranyije n’iby’amashuri yigenga, turebye uko byakoze nuko amashuri ya Leta yakoze hari itandukaniro, ndetse urasanga umubare w’abatsinze uri hejuru mu yigenga, ariko iyo urebye mu mashuri ya Leta urabona ko bigenda bitera imbere.”

Icyo Leta igenda ikora ni gahunda nzamurabushobozi kugira ngo amashuri ya Leta na bo bashobore kwiga ndetse banakore neza kurusha uburyo bari basanzwe bakora.

Yagize ati: “Iyo gahunda yatangiye mu kwa mbere uyu mwaka ariko ubu izatangirana n’umwaka w’amashuri ni bwo buryo tubona tuzazamura intera ku buryo tubona dukora muri iyi minsi, bikazafasha ko imibare y’abiga mu mashuri ya Leta izamuka, mu mitsindire nk’uko NESA ibitangaza , kugira ngo umwana yimuke agomba kuba yaratsinze binyuze mu bizamini bya Leta binyuze mu byiciro biriho kandi bireba amashuri yose yo mu Rwanda.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko n’iyo umuntu yaba yiga indimi n’imibare azayiga. Cyane cyane mu siyanse birasaba gushyiramo imbaraga nyinshi, kubibona buriya ni ubwo atari ibintu bigushinishije bituma tumenya aho dushyira imbaraga aka wa mugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka birareba Minisiteri y’Uburezi, REB, NESA, RTB ku buryo nibahura ubutaha bazasanga imibare yariyongereye.

Ababyeyi baherekeje abana babo bahize abandi babafasha kwakira ibihembo
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE