Mukura VS ishobora guterwa mpaga ku mukino wa Rayon Sports

  • SHEMA IVAN
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mukura VS ishobora guterwa mpaga ku mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro yari yakiriyemo Rayon Sports ugasubikwa kubera ikibazo cy’amatara.

Uyi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki y 15 Mata 2025, muri Sitade Huye.

Uyu mukino wahagaritswe ku munota wa 27 na Komisire w’Umukino Louis Hakizimana kubera Ikibazo cy’amatara yo kuri Stade Huye yazimaga cyane.

Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45.

Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.

Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.

Umwanzuro w’ikigomba gukurikiraho uzatangazwa na FERWAFA nyuma yo gusuzuma raporo ya Komiseri w’Umukino.

Mukura VS Ishobora guterwa mpanga ku mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports
Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wahagaritswe kubera Ikibazo cy’amatara ya Stade Huye
  • SHEMA IVAN
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE