Mukarutesi wayoboraga Akarere ka Karongi yakuwe mu nshingano

Meya w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yegujwe kuri uwo mwanya nyuma yuko Inama Njyanama y’ako Karere isanze atakibashije kuzuza inshingano ze.
Amakuru Imvaho Nshya ikesha bamwe mu bakozi b’Akarere ka Karongi, agaragaza ko Mukarutesi atumvikanaga na Njyanama y’aka Karere ku myanzuro imwe n’imwe yafatwaga ikaba imwe mu mpamvu zo kumuhagarika ku nshingano ze.
Hari abandi bavuga ko yagiye agirwa inama ariko akanga kwisubiraho ari na byo bitumye ahagarikwa kubera kutuzuza inshingano ze.
Aje asanga abandi bayobozi mu Ntara y’Iburengerazuba bagiye bahagarikwa, hari Komite nyobozi y’Akarere ka Rutsiro na Njyanama yose hakiyongeraho uwahoze ayobora Intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francis.
Mukarutesi wegujwe yakunze kunengwa kutita ku bibazo by’abaturage ahubwo akibera mu nama.

AKIMANA JEAN DE DIEU