Mukantaganzwa Domitilla yasabye abarahiye gusigasira isura nziza y’ubucamanza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko gusigasira isura nziza y’ubucamanza bagatanga ubutabera bushingiye ku mategeko.

Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza n’abanditsi b’inkiko, baherutse gushyirwa mu myanya n’Inama Nkuru y’Ubucamanza,  abibutsa ko bafite inshingano yo gukorera abaturage kandi bakabaha serivisi nziza.

Yagize ati: “Iyo mwakiriye umuturage nabi burya umuturage aragenda akavuga ati ubu bucamanza bw’iki gihugu cyangwa ati aba abacamanza. Burya abaturage ntibazi no gutandukanya umwanditsi n’umucamanza.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa, yavuze kandi ko adashidikanya ko bazasohoza inshingano neza, cyane ko atari bashya muri urwo rwego rw’ubucamanza no kuzirikana ko indahiro ari ingingo y’Itegeko Nshinga.

Yagize ati: “Raporo mfite, nta muntu mushya wavuye hanze uhari, ni abari basanzwee bakorera urwego rw’ubucamanza.

Indahiro abantu benshi ntabwo bajya bibuka ko ari ingingo y’Itegeko Nshinga. Iyo uyishe uba wishe Itegeko Nshinga.”

Yibukije impamvu y’irahira nubwo baba bari basanzwe mu rwego rw’ubucamanza.

Ati: “Inshingano z’uru rwego murazizi, murabizi iyo umuntu yiyemeje kuva mu cyiciro kimwe ajya mu kindi,  niba wagengwaga n’amasezerano, ukajya mu cyiciro cy’abagengwa na sitati y’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko, niba wari umucamanza kuri base, ukaba umucamanza ku rundi rwego, ubwo haba hari inyongeragaciro yiyongereyeho, iyo ni nayo ituma twongera tukarahira.

Mukantaganzwa yakomeje abibutsa ko urwego rw’ubucamanza rukora mu buryo bw’uruhererekane.

Ati: “Urwego rw’ubucamanza ni urwego rukora mu ruhererekane, ruturuka aho mugiye gukorera besnhi, ruturuka ku nzego z’Ibanze tukagenda tuzamuka uko inzego zikurikirana tukagera ku Rukiko rw’Ikirenga bisobanuye ko abanditsi, abacamanza n’inkiko z’ibanze ni bo benshi dufite, ni mwebwe navuga rwinjiriro,  ni mwebwe shusho, ni mwebwe sura y’ubucamanza bw’u Rwanda.”

Yanabahaye impanuro yuko iyo sura nziza ireba buri wese.

Ati: “Icyo nshaka kubaha nk’impanuto uyu munsi hejuru y’izo duhora tuvuga, ni uko mwazirikana ko isura nziza y’ubucamanza twese turayishinzwe, ariko by’umwihariko mwebwe murayishinzwe, kuko ni mwe abaturage batangiriraho, ni mwebwe benshi baza bagana, ni mwebwe benshi baza basaba ibyo bakeneye mu nkiko.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa yabasabye kuzaba intumwa nziza, aho boherejwe gukora.

Ati: “Ubwo rero aho mugiye gukora twabohereje, muzagende mube intumwa nziza, muzagende mutunganye inshingano neza, muzagende mwakire abaturage neza, kandi mutange ubutabera bushingiye ku mategeko, nta marangamutima.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 3, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE