Muhire Kevin yagarutse muri Rayon Sports

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Muhire Kevin wigeze kuba Kapiteni wa Rayon Sports, yasinye kuyikinira imikino isigaye mu gice cya mbere cya Shampiyona avuye muri Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

Ni nyuma y’amasezerano yasinywe kuri uyu wa kane 12 ukwakira 2023.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko Muhire Kevin umaze igihe atandukanye na Al Yarmouk yasinye amasezerano yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona kubera ko afite indi kipe yo hanze y’u Rwanda bari mu biganiro, mu gihe bitakunda ko ajyayo azakomezanya na Rayon Sport kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye.

Muri Kanama 2022 ni bwo Muhire Kevin yerekeje muri Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait, icyo gihe yatozwaga na Jorge Paixão babanye muri Rayon Sports.

Ni ku nshuro ya gatatu Muhire asubiye muri Rayon Sport.

Muhire Kevin yiyongereye ku bandi bakinnyi bakina hagati mu kibuga nka Luvumbu Héritier, Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel n’abandi.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE