Muhire Kevin yabonye ikipe nshya muri Sudani y’Epfo

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Jamus SC yo mu cyiciro cya mbere muri Sudani y’Epfo.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ihamagarira abafana bayo kwakira neza Muhire Kevin nk’umukinnyi wayo mushya ku kibuga cy’indege cya Juba International Airport kuri uyu wa Gatanu.

Ibi bibaye nyuma y’uko Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati asatira arangije amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports yakiniraga umwaka ushize anayibereye kapiteni.

Iyi kipe ya Jamus SC izitabira imikino Nyafurika CAF Champions League 2025/26 nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Muhire Kevin si ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko yaherukaga muri Al Yarmouk ikina mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait. Yakinnye kandi Misr lel-Makkasa yo mu Misiri na Saham Club yo muri Oman.

Muhire Kevin yerekeje muri Jamus SC nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na Rayon Sports
Jamus SC ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mwaka ushize 2024/25
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE