Muhanga: Yafashwe n’abanyerondo amaze kwica umugore we

Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 38 yatawe muri yombi n’abanyerondo bo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumga, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bamukekaho kwica umugore we Mugwaneza Julienne w’imyaka 32.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025, abari ku irondo batabajwe na Biziyaremye Colonel w’imyaka 58 kuko baba mu nzu ze bakodesha.
Abaturanyi ba Biziyaremye bahamya ko na bo babimenye batabaye Bizimana watabaje avuga ko uwo mugore n’umugabo babyaranye abana babiri barwanaga.
Umwe mu baturanyi ati: “Dutabaye nyiri izo nzu witwa Biziyaremye Colonel wumvishe barwana agahamagara irondo ry’umwuga ari bwo ryahageraga rigasanga Nshimiyimana amaze kwica umugore we.”
Undi muturage utuye mu Mudugudu wa Rugarama avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi mike agarutse mu rugo kuko yari yarahukanye, ndetse ngo ku wa Gatandatu yari yiriwe asangira n’umugabo we mu kabari.
Ati: “Rero uriya muryango wari usanzwe ufite amakimbirane ashingiye ku businzi, kuko nyakwigendera nta kwezi gushize agarutse mu rugo. Kandi ubwo we n’umugabowe biberaga mu kabari kuko n’ejo bari biriwe mu kabari basangira.“
Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeza aya makuru y’urupfu rwa Mugwaneza kandi ko we n’umugabo wamwicuganye bari biriwe banasangira inzoga.
Ati: ” Nibyo amakuru y’urupfu rwa Mugwaneza Julienne wishwe bikekwa ko yishwe n’umugabo we twayamenye mu rukerera rw’uyu munsi ku Cyumweru. Amakuru twahawe n’abaturanyi, ejo bakaba bari biriwe mu kabari basangira baza no gutahana nyuma bagirana amakimbirane yaje gutuma Mugwaneza yicwa.”
Yemeza kandi ko andi makuru bahawe n’abaturage yemeza ko babanaga mu makimbirane ashingiye ku businzi kuko nyakwigendera nta kwezi gushize agarutse mu rugo.
Gitifu Nshimiyimana asaba abaturage kwirinda ubusinzi, kuko bukurura amakimbirane akurura urupfu.
Umurambo wa Mugwaneza wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Nshimiyimana Emmanuel yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyamabuye ngo akorerwe dosiye.
Kagabo Jean says:
Mata 20, 2025 at 11:50 amAriko Ayamakimbirane Yomungo Arakabije Urugero Muriyiminsi Mukarere Kanyarugenge Kucyinyamakuru UMUSEKE Hasohotse Inkuru Yumugore Wasutseho Umugabowe Isombe Ishyushye Aramutwika Arashya . Mukarere Ka Musanze
Ejo Kucyinyamakuru Imvaho Nshya Cyasohoye Inkuru Yumugore Wishe Umugabowe Nawe Agahita Yiyahura . None Nomuri Muhanga Hasohotse Inkuru Ivugako Umugabo Yishe Umugorewe . Nukuri Gose Ibibintu Birakabije . Ariko Hari Icyibazo Nabaza Abagabo Kucyintawukubita Umugore Avuga Ati Icyodupfuye Nuko Atangira Inama Yogutera Imbere ? Ibintubyinshibapfa Namakimbirane Ashingiye Kumitungo Cg Nubusinzi Cg Nogucaninyuma .
Mwabagabomwe Mwihane Kuko Ibibintusibyo .