Muhanga: Urubyiruko rurasaba Leta santeri zoroshya kubona akazi

Rumwe mu Rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rudafite akazi ruravuga ko kutagira ibikorwa remezo birimo ibigo by’ikoranabuhanga byabafasha kubona amakuru y’aho bashakira akazi bituma inzozi zabo zitabasha kugerwaho bagasaba kwegerezwa ibigo byabafasha kumenya amakuru.
Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko bibagora kubona uko bamenya amakuru y’ahaboneka akazi bagasaba ko bashyirirwaho ibigo bajya bifashisha bashaka akazi cyangwa bakazamura impano bafite mu ikorabuhanga.
Uwera Francine w’imyaka 25, avuga ko hari ibibazo byo kutabasha kumenya amakuru y’aho bashakira akazi kubera ubuke bw’ibikorwa remezo byabafasha gushakiramo amahirwe y’ahaboneka akazi ariko hari n’abandi bemeza ko impano zo guhanga udushya mu ikoranabuhanga zatsikamiwe.
Yagize ati: “Ntabwo urubyiruko rurabasha kumenya aho rushakira akazi ndetse n’andi makuru atandukanye ajyanye na ko kubera ko nta bigo bihari byarufasha kubona amakuru y’ahashakishirizwa akazi kuko na ho biri hano ku kigo cy’Urubyiruko cya Muhanga usanga uyu munsi gikora ejo kidakora kubera ibibazo bya Murandasi (Internet)”.
Munyankindi Fulgence avuga ko rumwe mu rubyiruko rutarabasha kumva amahirwe rufite yo gushakashaka akazi ariko ntabwo turabasha kubona ibikorwa birufasha kugera ku ndoto zabo hareye ku bumenyi bwabo, ariko wenda mu mujyi byashoboka ariko mu cyaro ntabwo urubyiruko rwapfa koroherwa mu gushaka akazi.
Yagize ati: “Ni byo batubwira ko urubyiruko rwahawe amahirwe kandi koko aragaragara kuko hari abakora imishinga igaterwa inkunga ariko hari abandi bataramenya aho bashakira akazi kandi muzi ko kugera ubu ibintu byose tubisanga mu ikoranabuhanga kandi si ko hose rihari ryabafasha wenda mu bice by’umujyi birashoboka ariko mu cyaro ntabwo bishoboka rwose nibadufashe”.
Ishimwe Sonia avuga ko hari byinshi bigifunze urubyiruko rwaba urwarangije amashuri ndetse n’abayacikirije mu kubona akazi kuko akenshi abakabona nabo usanga hakemangwa ubumenyi bafite”.
Yagize ati: “Urubyiruko ruracyafite ibibazo byo kutagira akazi ariko icyo mbona dukeneye nk’urubyiruko nuko badushyiriraho ahantu twajya dufatira amahugurwa mbere yuko tujya mu kazi tukabanza kongera ubumenyi kuko isoko ry’umurimo naryo rikeneye ubumenyi buhagije”.

Icyo abikorera na Leta bavuga ku bibazo urubyiruko rugaragaza
Niyonzima Silas ni rwiyemezamirimo avuga ko rumwe mu rubyiruko usanga rutaragira ubumenyi bukenewe ku isoko, birasaba ko hashyirwaho uburyo runaka bwafasha urubyiruko kumenya neza ibyo rugiye gukora nicyo rusabwa.
Yagize Ati” Ntabwo twebwe twigishiriza mu kazi ahubwo dufasha uwaje nk’umukozi kubasha gushyira mu bikorwa ibyo yigiye mu ishuri iyo aje rero ukamuha ibyo yakora ugasanga ntabyo ashoboye uhita utekerezako amashuri bigamo icyo babigisha ariko hakwiye gushyirwaho ikigo cyajya kibahugura mbere yo kugera mu kazi”.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko hari abikorera bamaze kumva ko bakwiye gutanga akazi ariko bagasaba ko habaho izindi gahunda zigishwamo urubyiruko kandi turimo gukora ibiganiro by’uko bashora imari mu bigo byongerera ubumenyi urubyiruko rusoza amashuri bityo rwige uko rwabona akazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko mu myaka 2 ishize mu bikorwa by’Ikoranabuhanga muri gahunda ya “Byikorere” hahuguwe abasaga 4 300 bo mu Mirenge yose ariko bagahugurwa mu buryo bwo gukorana n’amabanki, ihererekanya ry’amafaranga n’ibindi bitandukanye bijyanye n’urubuga rwa Irembo ndetse na Smart Nkunganire.
Anongeraho ko abikorera bakwiye kugira uruhare kugira ngo iki kibazo kibashe gukemurwa kuko dufite ibigo 3 bifasha mu Mirenge ya Kibangu, Muhishiro na Nyamabuye ifite ikigo cy’urubyiruko gusa ntabwo ibi bigo birabasha gutanga serivisi ku rubyiruko ruba rushaka kuhakoresha.
Umukozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), Nzabandora Abdallah avuga ko muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1) Leta yahize guhanga imirimo nibura miliyoni imwe n’igice ndetse kugera ubu hashize imyaka 6 hamaze guhangwa imirimo ikabakaba miliyoni 1,200,000 mu Rwanda gusa biracyakomeye kuko ubushomeri bugera kuri 20.5% buracyagaragara mu rubyiruko.
Gusa mu Karere ka Muhanga hari ibikorwa by’iterambere n’inganda bimwe byatangiye gutanga akazi ndetse biteganyijwe ko muri uyu mwaka abasaga ibihumbi 5000 bashobora kuzabona akazi muri ibi bikorwa ndetse MIFOTRA ivuga ko urubyiruko rusaga 38.8% rudafite akazi.
Kugeza ubu Akarere ka Nyamagabe ni ko gafite abashomeri benshi badafite akazi bagera kuri 42%, Ngororero 41.33%, Rulindo 40.9% naho Akarere ka Kicukiro ni ko gafite abatari mu mIrimo bake babarirwa ku mpuzandengo ya 25%.







AKIMANA JEAN DE DIEU