Muhanga: Kagame yabakijije urupfu rwaterwaga n’ibiza abatuza mu Mudugudu wa Horezo

Ubwo Umuryango FPR- Inkotanyi wari uri mu bikorwa byo kwamamaza abakandida depite kimwe no kwamamaza umukandida w’Umuryango Paul Kagame ku mwanya wa Perezida, bamwe mu bakuwe mu misozi miremire yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, bashima uburyo Paul Kagame yabakijije urupfu rwaterwaga n’ibiza bituruka ku mvura abatuza mu Mudugudu wa Horezo.
Nisingizwe Annociata umwe muri abo baturage by’umwihariko ubarizwa mu Muryango FPR-Inkotanyi, ukomoka mu Kagali ka Muvumba, Umurenge wa Nyabinoni aravuga ko kubera Paul Kagame bakize urupfu.
Ati: “Twari turi mu nzu z’ibyatsi noneho mu gihe cy’imvura bikatubera ikibazo gikomeye, kuko hari abaturanyi bacu batwawe n’ibiza by’imvura ndetse bamwe bibaviramo n’urupfu, ku buryo natwe twararaga hanze dutinya ko amazi amanutse mu misozi adutwara.
Akomeza ashimira Paul Kagame kuko yabahaye ubuzima abakiza urupfu rwari rubugarije kubera ibiza ubwo yabatuzaga mu Mudugudu.
Ati: “Ndashimira Paul Kagame watuvanye mu manegeka akadutuza mu Mudugudu dukira urupfu tubona ubuzima ubu tukaba dutuye dutuje nta kurara hanze mu gihe cy’imvura”.
Munezero Joyeuse nawe ukomoka mu Kagali ka Gashorero, mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, nawe akaba avuga ko Paul Kagame wabakijije ibiza byanatwaye ubuzima bwa bamwe mu bavandimwe babo akwiye gushimwa.
Ati: “Jyewe ntabwo nabura gushima Paul Kagame, kuko ibiza yadukuyemo akadutuza ku Mudugudu, byatwaye umwe mu bavandi banjye, ku buryo kuba yaramvanye mu misozi ntacyo nshobora kumuha usibye kuzamutora agakomeza kunyobora mu iterambere”.
Barthelemy Kalinijabo, umwe mu bakandida depite ba FPR-Nkotanyi, avuga ko usibye gukura Abanyarwanda mu manegeka, Paul Kagame n’ Umuryango FPR- Inkotanyi, bakijije abatuye mu Ndiza gukora ingendo bajya kwivuza kure kubera ibitaro bya Nyabikenke bubakiwe.
Ati: “Umuryango FPR- Inkotanyi n’Umukandida Paul Kagame turamushima cyane kuko abatuye mu Mirenge yo mu misozi ya Ndiza twabonye ibitaro dutandukana no gukora ingendo zo kujya kwivuriza kure ku buryo gutora FPR- Inkotanyi n’Umukandida Paul Kagame ari ugushimira iterambere tumaze kugeraho.”
Kalinijabo akomeza avuga ko kimwe na bagenzi be bari kumwe ku mwanya w’abakandida depite ba FPR-Inkotanyi, kuza mu Karere ka Muhanga ari ugushyigikira Paul Kagame kandi kuzabatora ari uguha amaboko FPR-Inkotanyi.
Ati: “Mpagaze aha njye na bagenzi banjye ngo mudushyigikire ku mwanya w’abakandida depite, kugira ngo tubasabe kuzadutora, maze FPR-Inkotanyi irusheho kugira amaboko yo gukomeza kubagezaho ibikorwa by’iterambere.”
Imiryango yatujwe mu Mudugu wa Horezo, baheraho bashima Paul Kagame ko yabakijije urupfu rwaterwaga n’ibiza bituruka ku mvura kubera aho bari batuye, igera ku miryango 116, igizwe n’abantu 486, iyo miryango ikaba yaragiye ivanwa mu Mirenge itandukanye yari ituye mu manegeka.

