Muhanga: Imirimo yo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yasubitswe

Hashize iminsi 5 hashakishwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe mu murima wa Nzabamwita Antoine, ibyo bikorwa byasubitswe hamaze kuboneka bimwe mu bimenyetso birimo ibice by’imibiri, imyambaro n’umusaraba.
Guhera tariki ya 28 Gashyantare 2024 nyuma y’umunsi umwe hamenyekanye aya makuru yatanzwe n’umuhungu wa Nzabamwita witwa Niyoyita Bonaventure bitewe n’amakimbirane bagiranye nyuma y’imyaka 30 aya makuru yaragizwe ibanga, hatangiye ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri mu Kagali ka Gahogo, mu Mudugudu wa Rutenga ho mu murenge wa Nyamabuye.
Amakuru y’isubikwa ryo gushakisha iyi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko iki gikorwa ariko hari ibimenyetso babonye ko aha hantu koko hashobora kuba harajugumwe imibiri y’Abatutsi bishwe.
Yagize ati: “Kugeza ubu dushingiye ku makuru yatanzwe ahakekwaga hose twarahashakiye ni yo mpamvu igikorwa cyo kuyishaka twagisubitse kuko twari tuharangije.”
Akomeza avuga ko ahashakiwe hari ibimenyetso twahabonye bitarenzwa amaso kandi byashyikirijwe izindi nzego.
Yagize ati: “Aha hantu hashakiwe hari bimwe mu bimenyestso twahabonye byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze hamenyekane neza ibijyanye n’iyi mibiri yatanzweho amakuru.”
Yongeyeho ko guhisha amakuru y’imibiri ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda bityo abantu basanzwe bazi amakuru y’ahantu hajugunywe imibiri y’Abatutsi yatangwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kuduha amakuru kugira ngo imibiri yose y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunwe ahantu hataramenyekana bahavuge tuyishake nayo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Ubwo hatangiraga ibi bikorwa hari abantu 4 bari batawe muri yombi barimo Nzabamwita Antoine n’umuhungu we Niyoyita Bonaventure, ari na we watanze amakuru nyuma yo kutumvikana na se.
Hakiyongeraho Mukankiko Marie Josee w’imyaka 67 na Nyirarukundo Fellicula w’imyaka 54 bakaba barafashwe bakekwaho kuba bari bazi aya makuru bakayahisha, bo bakavuga ko ntabyo bari babiziho nubwo ari ba kavukire nyuma hongeye gufatwa Harelimana Albert na Mukangwije Melanie na bo bakurikiranwagaho guhisha amakuru y’iyi mibiri.
Gusa Nzabamwita Antoine akimara gufatwa yemereye inzego ko aba bantu babiri bivugwa ko biciwe aho, bakicwa n’abantu bari bavuye kugemura i Kabgayi barabica gusa akavuga ko atibuka neza aho iyo mibiri iherereye muri uwo murima.
Mu gushakisha amakuru y’ibimenyetso byabonetse bamwe mu bari muri iki gikorwa bashakisha, babwiye Imvaho Nshya ko babonye bimwe mu bice by’imibiri byo ku mutwe (imisaya), ibyo ku maguru (imirundi), imyenda ndetse n’umusaraba bigaragara ko wamaze gushanguka.
Bagize bati: “Mu gushakisha iyi mibiri twabonye imyambaro ndetse na bimwe mu bice by’imibiri bigera kuri 6 harimo ibice byo ku mutwe ndetse n’ibindi bice byo ku gice cy’amaguru bishobora guherwaho bikaba byatanga andi makuru ndetse mu gushakisha twanabonyemo umusaraba wangiritse.”
Kugera ubwo iyi nkuru yandikwaga, Imvaho Nshya yamenye ko amakuru yuko abantu 7 bari baratawe muri yombi bose barekuwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyamabuye, bitewe nuko birindaga kwica amategeko agena igihe cyo gukora dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha naho ibimenyetso byabonetse byo bikajyanwa kuri Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (RFR, Rwanda Forensic Laborarory) kugira ngo bipimwe.
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu mutwe wa II mu ngingo ya 8: Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside
Umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza,
usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze
icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Ingingo ya 9: Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside
Umuntu ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira:
1ºkwiba imibiri y’abazize Jenoside;
2ºgutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake, imibiri y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’Urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).