Muhanga: Imibiri y’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yabonetse yose

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Imibiri y’abana 10 bari barohamye muri Nyabarongo mu mpanuka   y’ubwato yabereye mu Murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga yabonetse yose.

Ni impanuka yabaye  ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, ubwo bwato bwari butwaye abana 13 bari bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye muri Nyabarongo, amakuru avuga ko batatu n’umusare bavuyemo.

Amakuru amaze kumenyekana kuri iyo mpanuka ni uko abana 10 barohamye bapfuye, bari hagati y’imyaka 9-13.

Amazina yabo ni Antoine Komezumfashe w’imyaka 9 y’amavuko, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11,  Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13, na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.

Abana barokotse iyo mpanuka ni Fabrice Niyorukundo w’imyaka 12,  Irakoze Cedric w’imyaka 12 na Alexandre Imanaturikumwe w’imyaka 10.

Ndababonye Jean Pierre w’imyaka 41 mu bapfuye babiri ni bishywa be, ari bo Komezumfashe Antoine w’imyaka 9 na Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12.

Amakuru avuga ko imibiri y’abana bane yabonetse ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga indi y’abandi batandatu yabonetse kuri uyu wa gatatu ku butabazi bw’ingabo zirwanira mu mazi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangarije itangazamakuru ko imibiri yabo bana yabonetse  muri metero 17 z’ubujyakuzimu na metero 500  uvuye ku rugomero.

Biteganyijwe ko  bose  bashyingurwa kuri uyu wa Gatatu.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE