Muhanga:  Ibinamba 2 byangizaga ibidukikije byafunzwe

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize amezi 3
Image

Bamwe mu bari basanzwe bogesha imodoka zabo mu binamba byo mu mujyi wa Muhanga baravuga ko batangiye kugorwa no kubona ikinamba cyo kogerezamo imodoka zabo kuko ibyakoreshwaga byamaze gufungwa.

Mu Kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya bavuga ko hashize ibyumweru 2 bihagaritswe kubera kutubahiroza amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.

Byiringiro Raphael ufite imyaka 47 avuga ko bimugoye kubona aho yogesha imodoka kuko aho yari asanzwe yogeshereza kuri Sitasiyo ya Engen hafunzwe.

Yagize ati: “Birangoye kubona aho nogeshereza imodoka, natangiye guhamagara uyogereza mu rugo ku buryo ejo byanteza umwanda kuko aho nogerezaga kuri sitasiyo ya Engen mu mujyi hamaze gufungwa gusa sinabajije icyo hafungiwe.”

Muragijemariya Veneranda avuga ko ibi binamba bidafite uburyo buhamye bwo gucunga amazi byogesheje.

Ati: “Njye nogesha imodoka ariko ibi binamba ntabwo birabasha kubahiriza amabwiriza yo kurinda ibidukikije kuko usanga amazi yogeshejwe adafatwa neza ahubwo akaba avanze n’amavuta imvura yagwa byose bikagenda”.

Ni ngombwa ko mu binamba hashyirwaho uburyo bwo gutandukanya amazi n’amavuta

Kagaba Chadrack avuga ko ibi binamba byinshi muri ibi byahagaritswe n’ibirimo gukora bihuje amakosa yo kutagira isuku ihagije harimo no kutabasha gufata amazi abivamo.

Yagize ati: “Ibi binamba byose nabyogerejemo imodoka ariko usanga byose nta buryo buhamye bwo gukora isuku neza kandi n’amazi abivuyemo usanga yigendera uko abonye bigaragara ko nabyo mu byo bazize n’amazi badafata arimo”.

Bamwe mu bakorera mu binamba bavuga ko bahagaritswe kubera kutubahiriza amabwiriza y’imikoreshereze yabyo.

Utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Imvaho Nshya ko bahagaritswe bazira amakosa yo kutubahiriza ibyo amabwiriza asaba

Undi nawe yavuze ko bishoboka ko hari ibyo basabwe bagomba kubanza kunoza birimo no kurinda ibidukikije bagafata neza amazi bogesha n’imyanda yose iva mu binamba.

Ati: “Ni byo dufite amakosa ariko abakora amagenzura bakwiye kwirinda amarangamutima kuko kudufungira ukareka abandi bagakora ni ukwerekana ko ubafasha kubona ababagana mu gihe twebwe tubona ko nta tandukanyirizo hagati yacu na bo kuko na bo hari ibyo batujuje kandi bisabwa.”

Abafite ibinamba birimo gukora bavuga ko ubusanzwe basurwa bakerekwa ibigomba kwitabwaho, birimo gufata amazi yogeshejwe imodoka akavangurwa n’amavuta no kugira ibyobo biyafata ariko kandi bakerekana n’ubwiherero bakoresha butandikanye ku bagore n’abagabo n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya yagaragaje ko hari ibikorwa bibangamiye ibidukikije bakora.

Yagize ati: “Ahakorerwa imirimo yo koza ibinyabiziga (mu binamba), bifite amategeko ahagenga kandi akagena  uko hakoreshwa, aho bikorerwa ndetse n’ibihano byo kutubahiriza itegeko ryo kurengera ibidukikije, ariko kandi ababikora mu buryo bunyaranyije n’amategeko  bikagaragara barakurikiranwa bagahanwa kandi tuzakomeza kubirwanya.”

Iki ni kimwe mu binamba byafunzwe

Muri Raporo yakozwe n’abakoze igenzura bo mu Kigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) giherutse gukora ubugenzuzi tariki ya 19 na 20 Mutarama 2024 ku binamba bikorera mu Mujyi wa Muhanga.

Iki kigo kigaragaza ko muri rusange, ubu bugenzuzi bwagaragaje ko abakora ibikorwa byo koza ibinyabiziga (ibinamba) batita ku ngaruka z’imyanda ikomoka ku bikorwa byabo, aho usanga bohereza amazi yanduye (bogesheje ibinyabiziga) avanze n’amavuta mu bidukikije, imyanda ikomeye y’aho bakorera idacungwa neza no gusanga nta byangombwa basabwa bafite.

Ubusanzwe Ingingo ya 3 y’Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije irebana n’ihame ryo kurinda rifasha gukumira cyangwa kugabanya ingaruka ku bidukikije ivuga ko “Ibikorwa bigaragayeho cyangwa bikekwaho kuba byagira ingaruka ku bidukikije ntibigomba gutangira mu gihe inyigo za gihanga zitaragaragaza ko nta kibazo byateza.”

Ibinamba bibiri (2) muri bitanu (5) byasuwe byarahagaritswe kubera impamvu zirimo kuba batarakoresheje inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije kandi bigaragara ko ibyo bakora byateza ingaruka nyinshi ku bidukikije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima mu gihe bidakoranywe ubushishozi; kutubahiriza igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka no kudacunga imyanda yabo neza (ikomeye n’itemba)

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, Ingingo yaryo ya 5 yerekeranye n’ Ihame ry’uko uwangije abihanirwa iragira iti: “Ihame ry’uko uwangije abihanirwa rifasha guca intege ibikorwa byo kwangiza ibidukikije no guhana uwarenze ku mategeko. Umuntu wese ugaragaje imyitwarire cyangwa ibikorwa bitera cyangwa bishobora guteza ingaruka mbi ku bidukikije arabihanirwa cyangwa agategekwa kubisubiza uko byari bimeze. Iyo bidashoboka, ategekwa gusana ibyangijwe”.

Iki kigo cyibutsa abaturarwanda bose ko kubungabunga ibidukikije atari uruhare rwa Leta gusa kuko ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo ariko by’umwihariko Leta yashyizeho politike, amategeko n’amabwiriza byo kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima harimo na muntu akaba ari nayo mpamvu hagomba kubaho gukurikirana iyubahirizwa ryayo mategeko.

Kugeza ubu mu mujyi wa Muhanga habarurwa ibinamba 5 gusa ibigera kuri 3 ni byo bikora naho 2 byarafunzwe
bisabwa kubanza guhindura ibyo bitujuje birimo gutandukanya amazi n’amavuta, kubaka ubwiherero bwakoreshwa n’ababagana hagendewe ku bitsina byombi n’ibindi.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE