Muhanga: Bamaze imyaka itatu bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere

Abaturage bavuga ko imyaka 3 ishize bategereje ingurane z’ibyabo byangijwe ubwo amapoto y’amashanyarazi yanyuzwaga mu myaka yabo, ni bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyamaganda, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Bavuga ko babariwe ndetse bizezwa kwishyurwa ariko kugeza magingo aya barahebye, none uku gutinda kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangijwe bikaba birimo kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo kuko ari ho bari bateze iterambere.
Mushakira Medard yagize ati: “Banyujije insinga z’amashyarazi mu isambu yanjye banyangiriza imyaka, baraza batwaka ibyangombwa batubwira ko bagiye kutwishyura amafaranga y’ibyo bangije ariko nategereje ko banyishyura ndaheba, hashize imyaka igera kuri itatu.”
Yongeyeho ati: “Baraza bakabarura, bakongera bakagaruka ngo nidutange nimero za konti tukazibaha, noneho Perezida ari hafi kuza kwiyamamariza hariya ku Kigabiro, baraje baratwegera baratubwira ngo amafaranga bagiye guhita bayaduha, batubwira n’amafaranga tuzabona ariko reba igihe gishize bataratwishyura.”
Mukakalisa Marcelline, avuga ko hari bamwe bari bahuje ikibazo cyo kwangirizwa imyaka, we na bagenzi be batarishyurwa bakaba bibaza impamvu bo hashize iyo myaka yose batarishyurwa ingurane y’ibyabo byangijwe.

Agira ati: “Umuyoboro w’amashanyarazi banyujije mu kwanjye banyangiriza imyumbati bari bambariye kunyishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri 200 000frw, none imyaka itatu irashize amaso yaraheze mu kirere, nyamara hari bamwe bishyuwe abandi turayabura.”
Mukantagara Seraphine na we uri mu bangirijwe imitungo ahanyujijwe uwo muyoboro w’amashanyarazi bakaba batarishyurwa, avuga ko ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi bamwangirije insina n’ibiti bya Gereveriya, amasaka n’indi myaka yari mu mirima, bari bamubariye ku mwishyura ibihumbi magana abiri na makumyabiri none akaba yaraheze ku cyizere bahora babaha.
Muri rusange abaturage bagera kuri 30 ni bo bavuga ko bakeneshejwe no kutishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi wanyujijwe mu masambu yabo.
Umuyobozi wa REG Ishami rya Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko abo baturage bataka kutishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’imirimo y’ahanyujijwe amashyarazi, atabazi n’ikibazo bafite atakizi.
Aragira ati: “Abaturage bahariya Nyamaganda muri Shyogwe twangirije imyaka barishyuwe, abo bavuga ko batarishyurwa ntabwo mbazi sinzi n’ikibazo cyabo.
Nibaze batugane turebe buri wese ku giti cye, kuko hari igihe ushobora gusanga hari nkutujuje ibisabwa, ikindi hari igihe hashobora kuba amafaranga yarasohotse akaba ari nko muri banki nyirayo ataramenye ko amafaranga yahageze ngo ajye kuyafata.”
Mukaseti akomeza avuga ko hari n’ubwo abakoze urutonde rw’abagombaga kwishyura hari abo bibagiwe kurushyiraho izo zose zikaba ari impamvu zatuma koko habaho kutishurwa kwa bamwe mu baturage.
Ati: “Ni yo mpamvu tuvuga ngo ni batugane turebe ibyo byose, nidusanga ufite ikibazo kiri ku ruhande rwe tukimumenyeshe agikemure, natwe nidusanga ikibazo kiri ku ruhande rwacu na byo tubimumenyeshe twicare tugikemure.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, avuga ko ikibazo cy’abo baturage bakizi ndetse ko barimo kubabarura ngo na bo bishyurwe amafaranga y’ibyabo byangijwe.
Ati: “Abatarishyuwe hari abari batujuje ibyangombwa ariko na bo urutonde rwabo tumaze iminsi turimo kurukora, Ikibazo twarakimenye turimo kubafasha kugira ngo bishyurwe.”
Ubundi itegeko ngenga n°18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, rivuga ko kugira ngo iyimurwa cyangwa ikurwaho ry’imitungo ku hagiye kunyuzwa cyangwa gushyirwa ibikorwa by’inyungu rusange ryemerwe, indishyi ikwiye igomba kurihwa mbere y’uko iyo mitungo ikurwaho, ndetse rigashimangira ko indishyi ikwiye yemejwe na Komisiyo y’ubutaka igomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe.


