Muhanga: Abana babo batsinzwe ibizamini bya Leta babasigiye isomo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image
Abanyeshuri batangiye amasomo ababyeyi biyemeje kubakurikirana mu myigire

Bamwe mu babyeyi b’abana batsinzwe ibizamini bya Leta mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bakuye isomo ku kuba abana babo basozaga amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye batarabashije kubona amanota abemerera gukomeza bavuga ko bagiye gufata ingamba.

Abo babyeyi bavuga ko batazongera kwigira ntibindeba mu myigire y’Abana babo kuko basanze uruhare rwabo rukenewe mu mitsindire y’ibizamini bya Leta.

Murekatete Esperence wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko umwaka ushize umwana we yatsinzwe ikizamini cya Leta bikamuha gusubiza amaso inyuma afata ingamba zo kwita ku wundi afite uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ati: “Jyewe umwaka ushize w’amashuri nari mfite umwana mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yatsinzwe ikizamini cya Leta abura amanota atatu gusa. Ndabyushinja kuko iyo mukurikirana sinigire ntibindeba amanota yabuze aba yarayabonye.”

Yakomeje agaruka ku ngamba yafashe kugira ngo murumunawe uri mu mwaka wa gatandatu azatsinde, zirimo kumukurikiranira hafino gufatanya n’abarimu akurikirana imyigire ye.

Nsabimana Leonidas wo mu murenge wa Shyogwe na we avuga ko yumvaga ko umwana wagiye ku ishuri bihagije, ariko nyuma yo kubona atsinzwe ikizamini cya Leta yihaye intego.

Ati: “Mfite abana babiri umwe ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ni na we watsinzwe ikizamini cya Leta umwaka ushize na ho murumuna we agiye mu mwa wa gatatu w’amashuri yisumbuye. rero nabonye isomo ryo gutuma ngiye kumukurikirana, kuko mbere numvaga ko bihagije kubashakira ibikoresho bakajya kwiga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko Inzego z’ubuyobozi, abarimu ndetse n’ababyeyi, bagomba gukorera hamwe mu kwita ku myigire y’abanyeshuri.

Ati: “Umubyeyi nakora icyo ashinzwe neza, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri buherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, noneho umwarimu na we agakora neza icyo ashinzwe, ntakabuza gutsinda kw’abanyeshuri twabonye umwaka ushize kuzazamuka.”

Yakomeje ashimangira ko gutsinda neza bishoboka igihe buri wese azaba akora icyo ashinzwe hakabaho gutahiriza umugozi umwe.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka ushize w’amashuri wa 2025-2026, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Muhanga bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batsinze ku kigero cya 75,5%.

Ni mu gihe abigaga mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye muri aka  Karere bo batsinze ku gigero cya 60,3%.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza naro mu gihe cy’akaruhuko
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE