Muhanga: Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibagica inshuro y’ibijumba

Bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko byatumye bigira, bibarinda kujya guca inshuro bahingira ibijumba.
Umwe muri bo Mpinganzima Chantal, avuga ko ubuzima bwe bwari bumeze nabi, ku buryo yajyaga no guhingira ibijumba, ariko nyuma yo kuza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abasha kurihirira umwana we wiga mu mashuri yisumbuye abikesha guhembwa ku kwezi.
ati: “Muri make wa mugore wahingiraga ibijumba ubu abasha guhingisha abandi mu mirima, yabashije kwivana mu manegeka yubaka inzu aguze ikibanza cy’ibihumbi 500 nde ari kwishyurira n’umunyeshuri wiga aba mu kigo, ubuzima bwanjye bwarahindutse.”
Yongeyeho ati: “Nari umuntu uhingira ibijumba byo kurya cyangwa ikilo cy’ibishyimbo, ndetse rimwe na rimwe nkanaburara, ariko ubu mpembwa amafaranga ibihumbi 60 mu cyumweru ndetse hari n’igihe mbirenza bitewe n’amabuye nayunguruye nkabona.”
Kamanzi Emmanuel, avuga ko ubusanzwe atarinjira mu bucukuzi yabagaho ntacyo ashobora kwinjiza, none ageze aho kuba yarubatse inzu y’amabati 30.
Ati: “Nari umushomeri, nakoraga uturaka tw’ikiyedi tumpemba udufaranga tutarenga 1000frw ku munsi, nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza nari mfite, none ubu kubera umushara mpembwa ugera ku bihumbi 100 mu cyumweru, ndi kubaka inzu y’amabati 30 nshigaje kuyikinga ibyo numvaga kera ari nk’inzozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric avuka ko yemera iterambere n’imibereho y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko yahindutse.
Ati: “Ndashimangira ko abaturage bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hano iwacu mu Karere ka Muhanga, imibereho yabo yahindutse kuko na raporo z’amakampani abakoresha iyo tuzihuje niziva mu cyirenge, zitwereka ko hari ikiciro bavuyemo kuko usanga abenshi baraguze amatungo abafasha kwiteza imbere, abandi bari kubaka inzu no kuzivugurura, ku buryo utashidikanya ko abakora mu mabuye y’agaciro hari iterambere bamaze kugeraho.”
Akomeza avuga ko imibare y’igipimo cy’ubukene iherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ubukene mu Karere ka muhanga buri ku gipimo cya 15% buvuye kuri 30% bwariho mbere, ku buryo babibona nk’umusaruro wavuye mu mbaraga bagiye bafatanyamo n’abafatanyabikorwa barimo n’akampani zicukura amabuye y’agaciro.
Kuri ubu mu Karere ka Muhanga habarurwa kampani zikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zigera kuri 14, zikaba zikoresha abakozi 3167, barimo abagore 627, abagabo 2540 n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rugera ku 2406.
