Mu Rwanda hatangiye imurika ry’amafoto yafashwe mu 1930

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga hatangiye igikorwa cyo kumurika amafoto yihariye agaragaza amateka ndetse n’umuco w’abanyarwanda.

Inteko y’Umuco ivuga ko amafoto nk’aya afasha mu gusigasira umuco n’amateka by’igihugu.

Kumurika amafoto byateguwe ku bufatanye n’Inteko y’Umuco ndetse n’Ikigo cy’Ubusuwisi Gishinzwe ubutwererane n’iterambere cyagize uruhare mu ikusanywa ryayo ndetse no kuyatunganya hakoreshejwe uburyo bw’ubwenge buremano mu kuyasubiza ubuzima.

Amafoto 100 amurikwa yafashwe hagati y’umwaka wa 1930 na 1980. Ni igikorwa kibera ahazwi nko kwa Habyarimana i Kanombe.

Agaragaza amateka abumbatiye ibintu byinshi bijyanye n’imibereho y’abanyarwanda, umuco ndetse n’ubwiza bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco Amb. Masozera Robert avuga ko amafoto yamuritswe yafashwe mu gihe abanyarwanda nta buryo bari bafite bwo kuyafata ku buryo byatumye igihugu kitagira umurage uhagije urebana n’amafoto ndetse n’amajwi.

Yagize ati: “Twagize icyuho kinini cyane, icyo cyuho cyaje gutuma hari amakuru n’amateka bitamenyekana.

Iyo umurage utamenyekanye bituma abakiri bato hari ibyo batamenya, niyo mpamvu turimo kugenda dutarura aya mafoto cyangwa tuyashakisha aho yaboneka kugira ngo tuzibe icyuho noneho bidufashe muri za nshingano zo kwigisha no guhererekanya umurage dufite”.

Akomeza avuga ati: “Birakungahaza bwa bubiko bwacu, birakungahaza ibyo dufite bigatuma n’abatugana, abagana amamurika nk’ayangaya, bunguka ibintu byinshi cyane bunguka amateka bakayamenya bityo bakagirana isano na gakondo yabo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubusuwisi Gishinzwe iterambere n’ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga bigar, Dr. Mark Dosantus, avuga ko kugira amafoto bigaragaza amateka y’igihugu ndetse n’umuco wacyo ari ingenzi kuko bigenda bifasha abavuka kumenya ibyaranze igihugu cyabo.

Yavuze ko buri foto iba ifite amateka yihariye kandi akomeye abantu baba bagomba kumenya.

Ati: “Twemera neza ko ubuhanzi n’umuco ari inkingi zigaragaza abo turi bo ndetse n’inkomoko yacu, ni indorerwamo tureberamo indangagaciro zacu, umuco wacu ndetse n’ibyo twifuza kugeraho.

Tunyuze mu buhanzi n’umuco, tubasha guhanga tukaganira ku mateka yacu kandi tugasangamo byinshi biduhuza. Iyo dushora mu muco tuba dushora ejo hazaza hacu heza”.

Bamwe mu bitabiriye iri murika bavuga ko banyuzwe n’ibyo babonye bigaragaza umuco nyarwanda ndetse n’amateka y’igihugu.

Ngarambe François yagize ati: “Aya mafoto atwereka abakurambere uko babayeho, ibyabaranze ibishobora kugaragarira hanze nk’imyambararire, imisokoreze, imyubakire n’indi mico nko gucunda n’ibindi byinshi bituma umuntu yishimira abakurambere be”.

Jovanie Pierro umwe mu banyamahanga bitabiriye imurikwa ry’amafoto, yagize ati: “Maze kuza hano nkareba aya mafoto, byatumye menya uko ubuzima bwari bwifashe mbere ya Jenoside.

Nabonye amafoto meza. Kuyagira bizafasha abantu bato barimo n’abakuru kumenya umuco ndetse n’amateka yabo kuko kuyamenya bituma umuntu amenya uwo ari we kandi akiga byinshi.”

Inteko y’Umuco ivuga ko kugeza ubu hamaze kwegeranywa amafoto asaga 3,000 amaze kugera mu bubiko, na yo ngo azagenda amurikwa mu bihe biri imbere.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE