Mu Rwanda hatangijwe itsinda ry’abatanga amaraso ku buryo buhoraho

Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro itsinda ryiswe Intwari Club-25 ry’abiyemeje gutanga amaraso ahabwa abarwayi ku buryo buhoraho no kubikangurira abandi.
Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ryo Gutanga Amaraso (BTD), ryasobanuye ko uwiyemeje gutanga amaraso azajya atanga byibuze inshuro 25 muri buri myaka irindwi, mu gihe atanga ibice bigize amaraso byose hakoreshejwe uburyo busanzwe bwo gutanga amaraso cyangwa muri buri myaka 2 iyo atanga igice kimwe mu bigize amaraso cyitwa udufashi (plaquettes).
Mu muhango wo gutangiza iri tsinda wabereye i Kigali kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, habayeho n’igikorwa cyo gukangurira urubyiruko gutanga amaraso hakaba hari n’urwafashe iya mbere mu kuyatanga.
Iradukunda Pacifique wo mu Karere ka Bugesera yakanguriye urubyiruko by’umwihariko kumva ko iki gikorwa kirureba rukwiye kugira uruhare mu gutabara abari kwa muganga bakeneye amaraso.

Ati: “Iri tsinda ryatangijwe rizadufasha gukangurira bagenzi bacu kumva ko iki ari igikorwa cyiza cyo gutabara abakeneye amaraso kuko na bo baba bakeneye ubuzima. Ku bayatanga kandi na bwo harimo inyungu kuko bigufasha kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze”.
Dr Muyombo Thomas, Umuyobozi w’Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, yavuze ko kuba hatangijwe iri tsinda atari uko hari icyuho cyo kubura amaraso ahabwa abarwayi ahubwo ari uburyo bwo kwitegura kuko hahora haboneka abayakenera.
Ikindi ni ukongera imbaraga mu bukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko kugira ngo rumenye iyi gahunda na rwo rwitabire kuyatanga.
Yakomeje asobanura ko bafite gahunda yo gukomeza gukora ubukangurambaga mu gihe cy’iminsi 30 ikurikiyeho.
Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, na we yagize ati: “Amaraso ni ubuzima, ni n’umuti dusabira abarwayi kenshi kwa muganga, kandi kugeza ubu nta ruganda rukora amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga, uruganda ni njyewe ni wowe, ni uwo ari we wese ugira umutima utabara agatanga amaraso hanyuma abayakeneye bari kwa muganga bakayabonera igihe, ahagije kandi afite ubuziranenge”.
Yakomeje asobanura ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishishikariza abantu bose gutanga amaraso ku buntu nta gihembo bategereje kandi ko hakwiye kuboneka nibura ishashi imwe y’amaraso ku baturage 100 kugira ngo igihugu kibe cyihagije ku maraso ahabwa abarwayi.
Nk’uko byagarutsweho muri iki gikorwa, kugeza ubu mu bitaro byose byo mu Rwanda byaba ibya Leta n’iby’abikorera n’ibigo nderabuzima bifite serivisi zo gutanga amaraso, bibona amaraso ku kigero cya 99%, ariko kuba hari 1% riburaho ntibivuze ko hari umuntu ubura amaraso ahubwo ni uko ibitaro biyasabye bitayahererwa ingunga imwe bikiyasaba.
Intego u Rwanda rufite ni uko muri 2025 azaba aboneka ku gipimo cya 100% ku bitaro biyasabye.
Prof. Claude Mambo Muvunyi ati: “ Kuba tugeze kuri kiriya gipimo ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko Igihugu gifite ubwihaze mu kubona amaraso”.
Nk’uko bisobanurwa na BTD, kuba umunyamuryango w’Intwari Club-25 ni ubushake; ubyifuza ni we ubyemeza agashyira umukono ku nyandiko yabugenewe. Ashobora kwiyemeza kwinjira muri iri tsinda agiye gutanga amaraso bwa mbere kimwe n’uko ashobora kubyiyemeza asanzwe ayatanga.


Bikorimana Vincent says:
Gashyantare 15, 2023 at 2:33 pmAm happy to understand this action it’s important for all Rwandan and my areas
Am first to apply in this and to be wonderful to join us
Nyamasheke district
Near of hospital bushenge
Shangi sector
Mataba cell
Call me on this nmbr
+250785823486