Mu Rwanda hagiye kubera ku nshuro ya mbere imurikagurisha ry’abanya Sudani

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 10 na 11 Gicurasi 2023, muri Kigali Convention Center hazabera imurikagurisha  ryateguwe n’ikigo gisanzwe  gitegura imurikagurisha muri Sudani “Expo Team for Services co. Ltd”.

Iri murikagurisha rizaba  riri mu byiciro bibiri “Afri Trade Expo”  na “Afri Print Pack Expo”.

Ku wa Gatanu Taliki 03 Werurwe 2023, Umuyobozi wa Expo Team for Services co. Ltd, Osama Mustafa n’Umuyobozi wa General Logistics Services “GLS”, Haguma Natacha  bagiranye ikiganira n’itangazamakuru basobanura ibyerekeranye n’iri murikagurisha.

Umuyobozi wa Expo Team for Services co. Ltd, Osama Mustafa yatangaje ko bamaze imyaka igera kuri 34 bategura imurikagurisha muri Sudani ndetse baguye n’ibikorwa aho banaritegura mu bihugu   bitandukanye birimo Ethiopia , Misiri , Chad  na Algeria.

Umuyobozi wa Expo Team for Services co. Ltd, Osama Mustafa

Yavuze ko gutangiza iki gikorwa mu Rwanda biri muri gahunda y’ubufatanye mu bijyanye no kuzamura ubukungu  hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Sudani.

Muri iri murikagurisha ry’iminsi ibiri, Osama Mustafa  yavuze ko hari  abantu benshi bazaturuka muri  Sudani kandi bazaba bafite byinshi bazerekana ndetse na bo bagire ibyo bigira ku Banyarwanda.

Ati: “Ibi bizatuma habaho guhererekanya ubumenyi kandi ni n’uburyo bwiza bwo kuzamura ishoramari ndetse no kongera ubushobozi”.

Haguma Natacha, Umuyobozi wa GLS izafatanya na Expo Team for Services co. Ltd gutegura  iri murikagurisha yavuze ko igikorwa cyashyigikiwe na RCB ndetse na Ambasade ya Sudani mu Rwanda.

Umuyobozi wa General Logistics Services “GLS”, Haguma Natacha 

Yakomeje avuga ko hazaba “Expo”  mu bice bibiri birimo ibijyanye n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibijyanye n’ imashini, ibikoresho byo gupfunyikamo, kwamamaza n’ibindi.

Haguma yasobanuye ko nyuma y’iri murikagurisha rya mbere hazakurikira andi 8 yo muri uyu mwaka ariko akajya yibanda ku kintu runaka nk’ubuhinzi, gutwara abantu, ubwubatsi n’ibindi.

Kuri ubu abagera kuri 20 bamaze kwiyandikisha, gusa biteganyijwe ko muri buri cyiciro hazaba harimo Abanyarwanda 30 bose hamwe bakaba 60.

Muri iri murikagurisha uretse abantu bazaturuka muri Sudani ndetse n’abo mu Rwanda hari n’ibindi bihugu bizagaragaramo nka Ethiopia, Turkey, UAE na Saudi Arabia.

Kwinjira muri iri murikagurisha ni ubuntu ku bantu bose.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE