Mu myaka itanu iri imbere 50% by’ingo z’impunzi zizaba zibeshejeho

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 7, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

U Rwanda rwashimangiye ko binyuze muri gahunda y’imyaka itanu yo kwita ku mpunzi, (2025-2030) intego ari uko ingo 50% z’impunzi zizaba zibasha kwibeshaho mu myaka itanu iri imbere.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA) Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, ubwo yitabiraga Inama y’iminsi itanu, (6-10) ya 76 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR iri kubera i Geneve mu Busuwisi iri kwigira hamwe uko hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kurinda impunzi no kuzigezaho ubufasha zikeneye.

Minisitiri Maj.Gen(Rtd) Murasira yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gufasha no kwita ku mpunzi mu buryo bwose bushoboka  aho zifashwa muri gahunda z’iterambere, zikinjizwa muri gahunda z’Igihugu nk’uburezi, ubuzima, imirimo n’ibindi bizifasha mu mibereho.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda ruzakomeza gufasha impunzi zose zishaka gutahuka, runasaba ko hashyirwa imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga kugira ngo hatagira impunzi zisigara inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Ibyatangajwe na Maj Gen (Rtd) Murasira binashimangirwa na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’imyaka itanu (NST2) aho igaragaza gahunda yo kwinjiza impunzi mu mibereho n’iterambere by’igihugu, kububakira ubumenyi, amahirwe yo kubona akazi, kubafasha kubona serivisi z’imari, ubuzima n’uburezi.

Iyo gahunda inajyanye  n’amasezerano Mpuzamahanga yita ku Mpunzi (Global Compact on Refugees), kandi ishimangira impinduka mu kwita ku mibereho myiza y’impunzi mu Rwanda.

Umwaka ushize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri MINEMA yatangaje ku mugaragaro ko   muri uyu mwaka impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda zizajya zivuriza ku bwisungane mu kwivuza Mituweli, nk’uko n’abandi Banyarwanda babwivurizaho.

Muri Kanama uyu mwaka ubwo Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, yari mu Rwanda yashimiye Ubuyobozi bw’u Rwanda ku bwa gahunda nziza yo gufasha no kwakira impunzi, zikiga, zibona serivisi z’ubuvuzi ndetse zikaba zemerewe kujya mu kazi nk’abandi bose.

Yagize ati: “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bwa gahunda nziza yashyizeho yo gufasha no kwakira impunzi. Ziriga, zishyirwa mu myanya y’akazi, zibona uko zivuza, ibi ni igisubizo cya politiki nziza y’u Rwanda.”

Yanagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ibiganiro yashimangiye ko ari byiza, byibanze kuri Politiki y’u Rwanda irebana no kwita ku mpunzi.

Imibare iheruka igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye- Congo n’Abarundi zirenga ibihumbi 140.

Ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024 Refugee Financial Inclusion Thematic’ bwamuritswe muri Kamena 2025, igice cyibanda ku mpunzi, bwagaragaje ko izibarizwa mu Rwanda zigerwaho na serivisi z’imari ku kigero cya 99%.

Imibare igaragaza ko 37% by’impunzi bafite konti muri banki, mu gihe 62% bakoresha ubundi buryo bwemewe ariko butari banki, mu gihe 42% by’impunzi zikoresha banki ni abagore naho abagabo ari 30%.

Impunzi zirenga 55% zizigamira mu buryo butandukanye, aho 32% zikoresha ibigo bitari banki mu kwizigamira, 31% zizigamira mu buryo butemewe.

Impunzi zigera kuri 85%, (zingana na 54.000) zigaragaza ko zakoresheje serivisi ya Mobile Money ndetse 76% (49.000) zifite konti ya Mobile Money.

Ni mu gihe imibare ya MINEMA igaragaza ko 91% by’impunzi banditse mu bitabo by’irangamimerere kandi bafite ikarita ndangampunzi.

Impunzi ziba mu Rwanda, 50% bazaba bitunze mu myaka itanu iri imbere
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 7, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE