Mu myaka 5, Juno Kizigenza yasohoye indirimbo zikabakaba 100

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Juno Kizigenza wizihiza imyaka itanu iamaze mu muziki, avuga ko muri iyo myaka amaze gukora indirimbo zikabakaba 100 kuko nibura buri mezi abiri yakoraga indirimbo.

Yavuze ko ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigiye kurushaho kumufasha kwishimana n’abakunzi be ku bw’intambwe yateye mu myaka itanu ishize.

Ni bimwe mu byo yagarutrseho ubwo yari abajijwe uko yakiriye kwisanga ku rutonde rw’abahanzi bazatarama muri ibyo bitaramo.

Yavuze ati “Nishimiye kuba ndi hano. Kuri njye, ndi kwizihiza imyaka itanu mu rugendo rw’umuziki. Cyari cyo gihe cyo kugera ku bantu banjye aho bari hose.”

Akome yizeza abazitabira ibyo bitaramo ko afite impamba ihagije bito ko bazishima kuko ngo kuva yinjiye mu muziki mu myaka itanu ishize, atigeze yicara.

Avuga ati: “Mu myaka itanu ishize nsohora indirimbo buri mezi abiri. Ntekereza ko zabaye hafi 100. Urumva mfite amatsiko menshi yo kuzajya imbere y’abantu, hari n’aho nzagera bwa mbere. Rero ndumva niteguye kubaha ibyishimo kuko turabibafitiye.”

Juno Kizigenza kandi yagaragaje ko afitiye abafana be urukundo n’ishimwe bimuhora ku mutima kuko ngo bamubaye hafi muri urwo rugendo, by’umwihariko mu gushyigikira ibihangano bye no kubimenyekanisha.

Ati: “Ndi mu byishimo byo kwizihiza iyi myaka itanu n’abafana banjye. Baba baramfashije gusunika ibintu byanjye. Ikofi iba igomba kumeneka, kuko turahenze.”

Yabivuze aseka, anashimangira uburyo urukundo rw’abafana rwagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rye.

Juno Kizigenza yinjiriye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival afite intego yo kurushaho kwegera abafana be no kubashimira urukundo bamugaragarije.

Juno Kizigenza yatangiye umuziki mu mwaka wa 2020 aho yatangiriye ku yo yise Mpa Formular akurikizaho izirimo Birenze, Nazubaye, Jaja, Nightmare n’izindi.

Juno Kizigenza yishimiye amahirwe yo kwegera abakunzi be mu gihe yizihiza imyaka 5 amaze mu muziki
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE