Mu kwezi kumwe abasaga 8 000 basanzwemo virusi ya kanseri y’inkondo y’umura

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu bipimo byafashwe abaturage 56 041 mu gihe cy’ukwezi kumwe, 8 728 muri bo basanzwemo virusi itera kanseri y’inkondo y’umura (HPV).
Ni imibare yo kuva tariki 14 Mata kugeza 22 Gicurasi 2025, yafatiwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
RBC yatangaje ko abavuwe ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura ari 1 065.
Ibizamini byakorewe abakekwamo kanseri y’inkondo y’umura (biopsy) ni 62 mu gihe abasanzwe barwaye iyi kanseri ari 27.
Hasuzumwe na Kanseri y’Ibere
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima cyagaragaje ko abakorewe ibizamini by’ibere ari 67 065.
Abasanzwemo uburwayi mu ibere ni 950 mu gihe ibizamini byakorewe abakekwamo kanseri y’ibere (biopsy) ari 55. Abo basanze barwaye kanseri y’ibere ni 26.
Umubare w’abagombaga gusuzumwa ni 75 277. RBC igira inama abisuzumishije gukurikiza gahunda bahawe na muganga.
Abatarisuzumisha basabwa kwihutira kwisuzumisha gahunda itararangira mbere y’itariki 14 Kamena 2025, cyane ko ngo serivisi yo kwisuzumisha yagizwe ubuntu.
Kanseri y’Inkondo y’Umura ni yo ya kabiri muri Kanseri zifata zikanahitana umubare w’abantu benshi mu Rwanda, kuko imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka abandura iyo kanseri ari 866, mu gihe ihitana abagera 609.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abibasiwe cyane n’iyo ndwara mu Rwanda bari hagati y’imyaka 30-45.
Gahunda y’Igihugu yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura (2024-2027), igaragaza imirongo migari izafasha u Rwanda kugera ku ntego ya 90-70-90 mbere y’umwaka wa 2030 washyizweho na WHO.
Zimwe mu ntego z’ingenzi zirimo, gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV itera kanseri y’inkondo y’umura, Gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV DNA, no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi bukwiye.
Kanseri ya mbere abantu barwara ikanahitana benshi mu Rwanda ni iy’ibere, igakurikirwa n’iy’inkondo y’umura, hakaza iya Prostate ikunze kugaragara mu bagabo, igakurikirwa n’iy’urwungano ngogozi, ikunda guterwa n’ibyo abantu barya cyangwa banywa.