Moto zishobora kugabanywa i Kigali no kunoza taransiporo rusange

Leta y’u Rwanda iri muri gahunda ishobora kugabanya umubare wa moto zikorera mu mihanda ya Kigali, abantu bakayoboka gutega bisi, hagamijwe kurushaho kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi no kongera umutekano.
Kugabanya moto mu Mujyi wa Kigali bigiye kujyana no gutangiza gahunda ya bisi zidatinda zitegereje abagenzi ahubwo zibasanga aho bategera hose mu mihanda ya Kigali, n’abazitega bakarushaho koroherwa n’ingendo.
Rugigana Evariste, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe zifitiye Igihugu Akamaro (RURA), yabikomojeho mu kiganiro yahaye Abasenateri bagize Komisiyo Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025.
Rugigana yavuze ko u Rwanda rurimo gufata ingamba zigamije kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu aho bisi zitarwa abantu zitazongera gutinda bityo n’abazitega bakoroherwa n’ingendo.
Ati: “Hari ubwo ubona imodoka 50 zigenda mu mubyigano (Triffic Jam) imodoka imwe irimo umuntu umwe. Tugomba kunoza uburyo bwo gutwara abantu tugabanya moto n’izindi modoka noneho tukagira umutekano mu muhanda.”
Ni ingamba RURA ivuga ko zatangiye gushyirwa mu bikorwa aho mu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu buryo bwa rusange.
Rugigana ati: “Ubungubu gutwara abantu mu buryo bwa rusange byakorwaga n’abantu bikorera kandi bareba inyungu. Niba aparitse muri gare ntabwo ari busohoke bisi itari yuzura. Uwo areba inguzanyo afite muri banki yanyura no ku cyapa agafata abantu.”
Ubwo buryo bushya bwa Leta bwo gutwara abantu n’ibintu buzasimbura ubw’abikorera bwari busanzweho nubwo bazakomeza gukorana mu gutangira serivisi ku gihe, bukaba buzatangizwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2025 haherewe mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko uretse kuba abantu bazahitamo kugenda na bisi aho gutega moto, uburyo bwo gutwara abantu muri rusange nibunozwa n’imodoka z’abantu ku giti cyabo zizarushaho kugabanyuka.
Ati: “Ni ukuvuga ngo tugomba kurushaho kunoza umwuga wa ubwikorezi rusange kugira ngo tugabanye moto, tugabanye n’izindi modoka kugira ngo tugire umutekano wo mu muhanda. Mu Mujyi wa Kigali hagiyeho Ikigo cyitwa Ecofleet Solutions kugira ngo kijye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange nka serivisi ya Leta. Ubungubu byakorwaga n’abikorera kandi bo bareba inyungu murabizi, niba aparitse muri gare murabizi ko ntabwo asohoka bisi itaruzura.”
Yijeje ko bitarenze umwaka utaha hazatangira gushyirwaho ingamba zihamye zizagabanya moto mu mihinda no gutega bisi bikarushaho kunozwa.
“[…] Mu nshingano za EcoFleet ni ugukora ubwikorezi rusange nka serivisi ya Leta ifatanyije n’abikorera. Mu kwezi gutaha izatangira gukorera muri Kigali, mu masezerano ya serivisi ni uko zizajya zigendera ku gihe. Ikindi ni uko bya bibazo by’ibikorwa remezo na byo RTDA n’Umujyi wa Kigali bazagenda babikemura. Ibyo byose nibirangira tuzaba dufite serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange zikora neza. Nitugira ibikora neza, moto zizahita zigabanyuka nta muntu uhitamo kugenda kuri moto…”
Abasenateri bagaragarije RURA ko gahunda yo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali ikwiye gushyirwamo imbaraga kuko yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo n’imodoka nke.
Hashize iminsi Umujyi wa Kigali utangije uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hageregazwa guhagurikira ku masaha yagenwe by’umwihariko mu mihanda ya Kabuga-Nyabugogo, muri Gare za Downtown na Nyanza ya Kicukiro.
Ni uburyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugenda butanga umusaruro kandi bukagabanya n’imirongo ya hato na hato y’abategereza busi muri gare no ku byapa.








