Miss Uwase Raissa Vanessa yasezeranye mu mategeko

Mu rugendo rwo gukora ibirori bibanziriza kurushinga, Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 yasezeranye imbere y’amategeko n‘umukunzi we Ngenzi Dylan.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025.
Ni nyuma y’ibirori byo gusaba no gukwa byabaye tariki 7 Kamena 2025 bigahuza inshuti, abavandimwe hamwe
n’imiryango y’impande zombi.
Urukundo rw’aba bombi rwagiye ahagaragara tariki 27 Nzeri 2024, ubwo uwo mukobwa yambikwaga impeta y’urukundo, ibyatunguye benshi bitewe n’uko atari yo yambere yari yambitswe kuko hari izo yambikwaga ariko akazikuramo bitewe n’uko yabaga yatandukanye n’abazimwambitse.
Biteganyijwe ko ibirori byo kwiyakira (Reception) bizaba tariki 14 Kamena 2025 bikazabanzirizwa no gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Zion Temple.

