Miss Uganda yitabiriye amarushanwa ya Miss World

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Nyampinga wa Uganda ubitse ikamba rya 2025, Natasha Nyonyozi yitabiriye irushanwa rya Miss World, rigiye kuba ku nshuro ya 72 agiye guhatanamo n’abandi 110 baturutse hirya no hino ku Isi ariko batarimo Umunyarwanda.

Miss Natasha Nyonyozi, yatangiye ku mugaragaro urugendo rwe rwo guhatanira ikamba rya Miss World 2025 ribera mu Buhinde, aho yageze muri icyo gihugu mu gace ka Telangana rizaberamo muri Sitade Gachibowli Indoor.

Ni irushanwa ryatangijwe ku mugaragaro n’ibirori byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ritangizwa na Minisitiri w’Intebe w’Intara ya Telangana, A. Revanth Reddy, imbere y’imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bari bateraniye muri Sitade Gachibowli Indoor.

Ibyo birori byaranzwe n’umuhango wo kumurika imico, aho abakobwa bahagarariye ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo (Latin America) batambutse bambaye imyambaro ya cyera ya gakondo, banagaragaza imihango gakondo yabo.

Miss Nyonyozi yagiye ku mbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho y’uko yaserutse mu birori byo gutangiza irushanwa rya Miss World 72, kandi ko umuco w’Igihugu cye ariwo umuha imbaraga n’ishyaka byo kugera kure.

Ati: “Cyera habayeho umukobwa wari uturutse mu muri Uganda isaro rya Afurika, uwo mukobwa ni ikimenyetso cy’ubuntu n’ishema ku gihugu cye, yambaye umukara, umuhondo n’umutuku natwaye umuco w’Igihugu cyanjye nk’amababa.”

Nyonyozi ni umuhanga mu bijyanye no gucunga imari, akaba yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Accounting and Finance muri Coventry University mu Bwongereza.

Uyu mukobwa anazwi nk’umuvugizi wihariye w’abana bafite ubumuga, cyane cyane ababa bafite autisme.

Biteganyijwe ko ibirori bya nyuma by’irushanwa rya Miss World ririmo kuba ku nshuro ya 72, bizatangaritzwamo uwegukanye iryo kamba, bizaba tariki 31 Gicurasi 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE