Miss Tracy Nabukeera ntagihagarariye Tanzania muri Miss World 2025

Miss Tracy Nabukeera ubitse ikamba rya nyampinga wa Tanzania rya 2023, yatangaje ko atakibashije guhagararira Igihugu cye mu irushanwa rya nyampinga w’Isi (Miss World 2025).
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Tracy yavuze ko nubwo gufata icyo cyemezo bigoye, ariko agifashe kubera ko atabasha kwitegura iryo rushanwa nta bufasha ahawe.
Yagize ati: “Nafashe iki cyemezo mu rukundo, ku bwanjye, ku bantu banshyigikiye no ku ndangagaciro mpagarariye. Nizera ko iyo uhagarariye Igihugu, uba ukwiye guhabwa ubufasha n’ibikoresho bikwiye kugira ngo utsinde.”
Uyu nyampinga wa Tanzania wa 2023, avuga ko nubwo asezeye muri iryo rushanwa, ariko akomeje kwiyumva nk’uwambaye ikamba rya Miss Tanzania, kandi ko azakomeza gukoresha urubuga rwe mu guteza imbere umuryango binyuze mu mushinga we “Step by Step”, ugamije guteza imbere ibikorwa bifitiye Igihugu akamaro.
Miss Tracy Nabukeera yongeyeho ko yabitewe n’ibibazo by’imiyoborere n’itumanaho bitanoze biri hagati ye n’abamushinzwe, byatumye atakaza icyizere cyo guhagararira Tanzania neza ku rwego mpuzamahanga, icyakora ashimira abafana be bakomeje kumutera imbaraga.
Yagize ati: “Ndashima abafana banjye kubera inkunga y’ineza bangaragarije mu rugendo rwanjye, nzakomeza kubaba hafi mu bikorwa bifatika.”
Tracy Nabukeera yambitswe ikamba rya Miss Tanzania mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2023, mu birori byabereye muri Super Dome i Dar es Salaam, ahigitse abandi bakobwa bari bahatanye.
