Minisitiri w’Umutekano Gasana agiye gutanga ipeti kuri ba Ofisiye bato 501

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Nyakanga 2023, mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, harimo kubera umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi. 

Abapolisi bambikwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ni 501, bakaba bamaze umwaka mu mahugurwa y’abapolisi ba Ofisiye bato. 

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred, ari na we Mushyitsi Mukuru.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi IGP Namuhoranye Felix n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda. 

Wanitabiriwe kandi n’ababyeyi inshuti n’abavandimwe bagiye kwambikwa ipeti rihabwa ba Ofisiye bato.

Icyiciro cya 12 kigizwe n’Inkumi n’Abasore 501 gitangiye akarasisi kanogeye ijisho.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul 

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE