Minisitiri w’Intebe mushya wa UK na we yeguye

Liz Truss wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi 45 gusa yari ishize asimbuye Boris Johnson.
Mu ijambo rye, Liz Truss yavuze ko yeguye kubera gahunda nshya y’ubukungu yazanye umuhengeri ku masoko ndetse no kuba mu Ishyaka ahagarariye riri ku butegetsi haracitsemo ibice.
Benshi bakomeje gutungurwa n’uburyo icyemezo cye cyo kwegura cyihuse cyane mu gihe n’ibikorwa bye byari bitarashinga imizi.
Ni nyuma yuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Suella Braverman yeguye, ndetse hakabaho ibikorwa byo kugaragaza uburakari mu matora yo mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite.