Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rwubakiye ku kurengera ibidukikije

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wifatanyije n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, n’abandi banyacyubahiro yerekanye ko intego u Rwanda rwubakiyeho yo kurengera urusobe rw’ibidukikije ari uguharanira kugera ku mahoro n’ubukire.

Yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu birori byabereye muri Andrew W. Mellon Auditorium i Washington D.C.

Ni ibirori byahurije hamwe abantu barenga 200 barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abayobozi muri guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abaharanira kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko intego u Rwanda rwubakiyeho yo kurengera urusobe rw’ibidukikije ari ukubungabunga uburyo karemano bufasha abaturage kubaho.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye abayobozi b’Isi ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga inyamaswa z’ibidukikije yerekana uko kurengera ibidukikije bishobora guteza imbere amahoro n’ubukungu muri Afurika.

Yavuze ko kubungabunga ibidukikije biri muri gahunda z’iterambere ry’igihugu kuva mu myaka mirongo itatu ishize.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye gahunda z’igihugu cy’u Rwanda zishingiye ku bukungu bw’abaturage, zirimo ‘Kwita Izina’, umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina ingagi watangiye imyaka 20 ishize, ubu ukaba warabaye ikimenyetso cy’intsinzi mu kubungabunga ibidukikije bikorwa n’abaturage ubwabo.

Yagize ati: “Hari igihe ingagi zo mu misozi zari zigiye kuzimira kubera kuba mbarwa cyane. Ubu, kubera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, umubare wazo wageze ku zirenga 1 000, wikuba inshuro enye ugereranyije n’uko byahoze.”

Yanakomoje kandi ku mpinduka zabaye muri Pariki y’Igihugu ya Akagera, yongeye gusubizwa ubuzima binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo binyuze muri African Parks.

Hashize imyaka cumi n’itanu Pariki y’Igihugu ya Akagera isubijwe abikorera, umubare w’inyamaswa wayo wikubye kabiri, kandi ubu pariki ifite ubushobozi bwo kwihaza mu mikorere yayo.

Intare zagaruwe muri pariki mu mwaka wa 2015 nyuma yo gucika burundu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikurikirwa n’inkura z’umukara n’iz’umweru aho iz’umweru zazanywe n’ndege harimo ikuze kurusha izindi.

Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko iyi ntsinzi yaturutse ku ruhare rw’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batuye hafi y’izi pariki nibo babaye abarinzi ba mbere b’inyamaswa mu Rwanda, kuko tubizeza ko bungukira mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.”

Minisitiri w’Intebe yongeye gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu buyobozi bwa Afurika mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, yibutsa gahunda yiswe ‘Kigali Call to Action for People and Nature’ ugenekereje ni Ubutumire bwa Kigali ku bantu n’ibidukikije, yemejwe n’abayobozi b’Afurika mu 2022.

Iyo gahunda yakurikiwe no kurema ubufatanye bushya nka Africa Keystone Protected Area Partnership, buhuza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’udushya, ubushakashatsi ku bimera n’inyamaswa, ndetse n’ikoranabuhanga rihanitse mu gukurikirana inyamaswa.

Ku bijyanye n’umutekano w’Akarere, Dr. Nsengiyumva yibukije ko pariki za Afurika zitagomba gukoreshwa n’imitwe y’iterabwoba cyangwa imiryango y’abagizi ba nabi mu guhungabanya umutekano.

Yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko Perezida wayo Donald Trump, kubera ubuyobozi bw’indashyikirwa mu guteza imbere amahoro mu Karere, anashima amasezerano y’amahoro ya Washington arimo ingingo z’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Yanakiriye bishimishije ishyirwaho ry’Umuryango U.S. Foundation for International Conservation, avuga ko uzafasha gushimangira amahoro arambye binyuze mu mahirwe y’iterambere rirambye.

Minisitiri w’Intebe yashimye Rob Walton, umunyacyubahiro ukomeye mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kubera uruhare rwe mu gufasha Afurika cyane cyane mu gushinga African Conservation Academy muri Pariki y’Igihugu ya Akagera, ishuri rishya rizajya ritangirwamo amahugurwa y’abahanga mu kubungabunga ibidukikije ku rwego rw’Akarere.

Yasoje agira ati: “Ibi birori by’uyu munsi birerekana ko iyo dufatanyije, dushobora kubaka ejo heza ku bana bacu n’Isi yacu.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE