Minisitiri w’Intebe yasabye urubyiruko kwirinda icyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 17, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kuko bizarufasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije uburyo burimo ubw’imbuga nkoranyambaga. Rwasabwe kandi kwirinda icyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo rukarinda ibyagezweho.

Yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ibikorwa remezo yahurije hamwe Minisiteri zahoze zitwa MINITRANSCO na MINITRAPE bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard n’abandi bayobozi muri Guverinoma, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abo bayobozi kandi bashyize indabo ku mva mu ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashishikarije urubyiruko kumenya amateka no kwamagana ikibi.

Ati: “Dukwiye gukomeza kuzirana ko urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu kandi tubashishikariza kumenya neza amateka yacu ariko no kwamagana ikibi. Iyo umenye amateka, umenya ikibi cyayabayemo ukacyamaganira kure.”

Yavuze ko ibi bizafasha gukomeza kurwanya no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije uburyo butandukanye cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Dr Ngirende yagize ati: “Nta kabuza ko ibi muzabishobora nk’urubyiruko n’undi muntu wese ufite imbaraga n’abatari urubyiruko cyane, ntabwo mvuga urubyiruko muri ya myaka itarengeje 35 ahubwo ni umuntu wese ufite imbaraga ushobora guhangana n’ikibi.”

Guverinoma yizera ko bizashoboka biturutse ku kuba Abanyarwanda baratojwe neza kandi ko bagenda basobanukirwa amateka y’igihugu cyabo ndetse n’abatari bayazi by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kurwanya icyabangamira ubumwe bwabo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yashimangiye ko ikintu cya mbere mu rugendo rwo kwiyubaka nk’Abanyarwanda, basabwa kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ubumwe bwabo cyangwa kigamije gucamo ibice Abanyarwanda.

Agira ati: “Mureke dusigasire ubumwe bwacu kandi dukomeze kurinda ibyagezweho, turinda n’icyahungabanya ubwo bumwe ari nako dukumira icyagarura Jenoside mu gihugu icyo ari cyo cyose.”

Ikindi ngo Abanyarwanda bagomba kurwanya bivuye inyuma abakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya, ndetse n’abandi bagenda bagaragaza ko bibasira Abarokotse Jenoside.

Ati: “Hari aho twagiye tubona inka z’abarokotse Jenoside, umuntu agenda akayitema akayisiga aho muri urwo rugo. Ibi bigaragaza rero umutima w’ingengabitekerezo ya Jenoside umuntu uba uje kwica iyo nka aba azanye kuko ataba aje kuyiba nubwo kwiba bitemewe.”

Ibi byose ni ibikorwa bibi ariko ngo bishingiye kuri uwo mutima abantu bose bagomba gukomeza kurwanya mu muryango nyarwanda wabo.

Yagize ati: “Abo bose bashaka kudusubiza inyuma rero dukomeze tubarwanye kandi ntitugomba kubemerera kugarura iyo ngengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cyacu cy’u Rwanda aho tugeze ubungubu.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène na Perezida w’Umuryango Ibuka, Dr Philbert Gakwenzire
Abagize Guverinoma bakurikiye ibiganiro byatanzwe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 17, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE