Minisitiri Rwanyindo yasabye JADF ya Kicukiro kunoza ibyo ikora

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’Intumwa ya Guverinoma mu karere ka Kicukiro, Fanfan Rwanyindo, yashimye abafatanyabikorwa b’akarere ka Kicukiro nuko bakorana neza n’akarere kandi ko babigize ibyabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, mu imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’akarere (JADF).
Minisitiri Rwanyindo avuga ko hari ibikorwa by’abafatanyabikorwa byagaragajwe bityo ko bigaragaza ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati “Si ibintu by’ubuyobozi bw’akarere gusa ahubwo babifashe nk’ibintu byabo na bo bagakora ibintu bitandukanye byatumye akarere gatera imbere”.
Abafatanyabikorwa ba Kicukiro basabwa gukomeza guharanira gukora ibyiza buri munsi hagamijwe gukora neza kurushaho.
Yanagarutse ku kibazo cy’igwingira kiri mu karere ka Kicukiro avuga ko hari igikwiye gukorwa.
Ati “Akarere ntikagombye kugira 10% by’abana bagwingiye”.
Minisitiri Rwanyindo yagarutse ku itangwa rya serivisi, asaba ko inzego zose zirimo n’abafatanyabikorwa mu karere gutanga serivisi nziza.
Ati “Gutanga serivisi nziza ni ukwikorera ariko uhawe serivisi mbi, ataha yitotomba”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro buvuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo ikibazo k’igwingira kirangire.
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hubatswe amarerero mu rwego rwo guhangana n’igwingira.
Ni igikorwa ngaruka mwaka aho aba ari n’umwanya babonye wo kugaragaza ibikorwa by’abafatanyabikorwa.
Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) rya Kicukiro, Dr Kagaba Afrodis, avuga ko imurikabikorwa ari umunsi abafatanyabikorwa bongera kwibukiranya ibyo bakoze no kwereka abaturage ibyo bakora.

Ati “Imurikabikorwa ni umwanya wo gutanga ibitekerezo kugira ngo ibyo tuzakora umwaka utaha bizarusheho kuba byiza.
Ntabwo twabikora tudafite ubuyobozi bwiza bw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro”.
Umuhuza Jean Luc umwe mu bitabiriye gahunda y’imurikabikorwa yerekanye inkweto akorera mu murenge wa Gikondo.
Avuga ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ribafasha kuganira ku cyateza imbere akarere, na bo ubwabo babigizemo uruhare.
Abana b’abakobwa babyariye iwabo bahawe ubufasha burimo imashini idoda ndetse hanashimirwa imidugudu itatu ya mbere yahize indi.
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa rigizwe n’imiryango itari iya Leta, mu rugaga rw’abikorera, ibigo bya Leta bikorera mu karere, imiryango ishingiye ku myemerere n’izindi nzego zikorera mu karere ka Kicukiro.




