Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yageze i Buruseli mu Bubiligi aho yitabiriye inama yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Ni inama y’umunsi umwe yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko muri iyi nama Abaminisitiri bungurana ibitekerezo ku bufatanye bwa EU-AU.

Yagize iti: “Barungurana ibitekerezo ku bufatanye bwa EU-AU n’uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye muri uyu mwaka hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye burambye bw’imiryango yabo.”

By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda ishima umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), cyane cyane ukaba ushimangirwa n’ubufatanye bwihariye u Rwanda rufitanye na buri gihugu kiwugize.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice butandukanye by’Isi. 

Mu mpera z’umwaka wa 2022, uwo Muryango wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE